Amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo aravuga ko kur’uyu wa Kabiri tariki ya 26 Kanama 2025 hiriwemo imirwano y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo basanzwe bazifasha kurwanya M23.
Amakuru avuga ko imirwano ikomeye yabaye kur’uyu wa Kabiri yatangiye mu ma saa tanu z’amanywa, impande zombi zongera kuyisubukura mu masaha y’umugoroba ikaba ari imirwano yari ikomeye cyane.
Ni imirwano yabereye mu gace ka Kavimvira, ahari umupaka uhuza RDC n’u Burundi, ndetse n’aka Rugenge.
Bivugwa ko Wazalendo zimaze igihe zishinja FARDC kuba yarananiwe gucunga Uvira ari zo zatangije iriya mirwano, ubwo zageragezaga kwirukana ingabo za Leta ku mupaka ngo abe ari zo zijya ziwucunga.
Kimwe mu byo Wazalendo zitishimira, ni uburyo ngo Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo wo ku ruhande rwa Leta, Jean-Jacques Pulusi buri munsi aza ku kazi aturutse mu Burundi.
Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano avuga ko kugeza saa moya z’umugoroba abantu umunani barimo umusirikare umwe na Wazalendo zirindwi ari bo baguye mu mirwano yabaye ejo, abandi benshi barakomereka.
Andi makuru avuga ko muri iyo mirwano hari n’abasivile baba barapfuye.
Nyuma y’imirwano abayitangije ngo bahise batabwa muri yombi, ndetse hanaba inama y’igitaraganya yajuje Guverineri Pulusi, abayobozi b’Igisirikare, aba Sosiyete Sivile, Wazalendo n’abandi batandukanye.
FARDC n’abayifasha ku rugamba bakomeje kurwanira bya hato na hato muri Uvira, mu gihe uduce tw’ingenzi tuzengurutse uyu mujyi tugenzurwa n’umutwe wa AFC/M23 isaha n’isaha ushobora kugaba ibitero byo kuwigarurira.
Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO














