Monday, October 26, 2026
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Uvira: FARDC na Wazalendo besuraniye ku mupaka wa RDC n’u Burundi

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2025/08/27
in HOME, HANZE
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo aravuga ko kur’uyu wa Kabiri tariki ya 26 Kanama 2025 hiriwemo imirwano y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo basanzwe bazifasha kurwanya M23.

Amakuru avuga ko imirwano ikomeye yabaye kur’uyu wa Kabiri yatangiye mu ma saa tanu z’amanywa, impande zombi zongera kuyisubukura mu masaha y’umugoroba ikaba ari imirwano yari ikomeye cyane.

IZINDI NKURU WASOMA

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

Ni imirwano yabereye mu gace ka Kavimvira, ahari umupaka uhuza RDC n’u Burundi, ndetse n’aka Rugenge.

Bivugwa ko Wazalendo zimaze igihe zishinja FARDC kuba yarananiwe gucunga Uvira ari zo zatangije iriya mirwano, ubwo zageragezaga kwirukana ingabo za Leta ku mupaka ngo abe ari zo zijya ziwucunga.

Kimwe mu byo Wazalendo zitishimira, ni uburyo ngo Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo wo ku ruhande rwa Leta, Jean-Jacques Pulusi buri munsi aza ku kazi aturutse mu Burundi.

Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano avuga ko kugeza saa moya z’umugoroba abantu umunani barimo umusirikare umwe na Wazalendo zirindwi ari bo baguye mu mirwano yabaye ejo, abandi benshi barakomereka.

Andi makuru avuga ko muri iyo mirwano hari n’abasivile baba barapfuye.

Nyuma y’imirwano abayitangije ngo bahise batabwa muri yombi, ndetse hanaba inama y’igitaraganya yajuje Guverineri Pulusi, abayobozi b’Igisirikare, aba Sosiyete Sivile, Wazalendo n’abandi batandukanye.

FARDC n’abayifasha ku rugamba bakomeje kurwanira bya hato na hato muri Uvira, mu gihe uduce tw’ingenzi tuzengurutse uyu mujyi tugenzurwa n’umutwe wa AFC/M23 isaha n’isaha ushobora kugaba ibitero byo kuwigarurira.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026
1.4k
HOME

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026
1.4k
HOME

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026
1.4k
HOME

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026

Perezida Captain Ibrahim Traoré yagezwe intorezo

March 2, 2026

Itangazo rya KAYIHURA UWANYIRIGIRA Frere usaba guhindura amazina

March 2, 2026

Lt. Col Willy Ngoma wa M23 yishwe

February 24, 2026

Banki yibwe arenga miliyari ijana mu masaha 4 gusa

February 20, 2026

BNR: Igipimo cy’inyungu fatizo ku ifaranga ry’u Rwanda cyazamutseho iby’ijana 50

February 20, 2026

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: ibendera.com@gmail.com
or info@ibendera.com
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In