Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko ikibazo cy’inzoka zo mu nda mu bana bato gihangayikishije kuko abagera kuri 40% bafite izi ndwara ndetse ziri mu bitera ibibazo bikomeye birimo no kugwingira.
Yabivuze ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ku wa 15 Ugushyingo 2021, kizatangirwamo serivisi zijyanye n’ubuzima no gutanga imiti y’inzoka haba ku bigo nderabuzima, ku mashuri, mu bigo mbonezamikurire n’ahandi.
Dr Ngamije yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe hakiri ikibazo gihangayikishije cy’inzoka zo mu nda by’umwihariko ku bana bato n’abakuru muri rusange kuko byagaragaye ko bagira uruhare mu kwanduka abana.
Ati “Ubushakashatsi twakoze mu bigo by’amashuri aho twagiye dusuzuma umusarane w’abana twasanze abagera kuri 40% bafite inzoka zitandukanye. Icyo kibazo kirahari kandi tubaha imiti nibura kabiri mu mwaka. Ni ukuvuga ko hari ipfundo tutari twapfundura ngo tugikemure mu buryo bwa burundu.”
Dr Ngamije yavuze ko inzoka zo mu nda zigira ubukana n’ingaruka ku buzima bw’umwana kuko intungamubiri ariye inzoka zirazitwara bikamuviramo kugwingira no kugira amaraso make. Iyo arwaye malaria, umusonga n’izindi nwara zikunda gufata abana usanga adafite agatege bikaba byamuviramo kurwara bwaki n’ibindi.
Uretse gutanga imiti ngo hakenewe n’uruhare rw’ubumenyi, isuku n’isukura, amazi meza ku buryo bisaba ingufu z’inzego zitandukanye zirimo izishinzwe ibikorwaremezo kugira ngo amazi meza abashe kuboneka.
Ati “Turashaka ko n’ibindi bikorwa byegerezwa abaturage bidufasha kurwanya izi ndwara nko guhugura abajyanama b’ubuzima, ari ugutanga inzitiramibu, kubaha ubushobozi bwo gusuzuma malaria no kubavurira mu cyaro. Ibyo byose bisange umwana urya neza udafite inzoka, uri mu muryango ufite amazi asukuye ufite ubwiherero bukwiye ndetse uri mo mu muryango aho batabyara buri mwaka.”
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko gahunda yo gutanga imiti y’inzoka ku bana kugera ku bafite imyaka 15 yaguwe ikagera no ku bakuru kuko byagaragaye ko bagira bagira uruhare mu kwanduza abana.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu 2019/2020 bwagaragaje ko abana bagwingiye bagera kuri 33%. Iyi mibare yari kuri 38% mu mwaka wabanje. Ni mu gihe gahunda ya guverinoma y’u Rwanda ari uko mu 2024 bazaba ari 19% gusa.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Nadine Gatsinzi, yavuze ko urugendo rukiri rurerure kandi bisaba ingufu z’inzego zitandukanye kugira ngo iki kibazo kibashe gukemuka.
Gatsinzi yavuze ko muri gahunda zashyizweho mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana harimo gutanga intungamubiri za ongera ku bana bato n’ifu ya shisha kibonondo, gushyiraho ingo mbonezamikurire n’ibikoni by’umudugudu n’izindi.
Ibikorwa byagenewe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana biteganyijwe kuva ku itariki ya 15 kugeza ku ya 26 Ugushyingo 2021, mu Rwanda hose.
Insanganyamatsiko yabyo igira iti “Twese hamwe, Duhagurukire kurandura imbasa dukingiza abana bacu, tunahashya n’ibindi bibazo bibangamiye ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.”
Muri byo harimo gukingira imbasa ku bana bavutse muri 2016 no muri 2017, gukingira abacikanwe n’izindi nkingo n’ubukangurambaga ku kamaro kazo, serivisi zo kuboneza urubyaro, gutanga ibinini by’inzoka ku bana bafite kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 15 ku mashuri n’abantu bakuru mu masibo n’ibindi.