Monday, March 27, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home MU RWANDA

Abarimu basaga 700 mu turere dutandatu batahuweho gukora batagira impamyabumenyi

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2021/11/08
in MU RWANDA
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Ubusanzwe umwarimu ugiye kwinjira mu kazi kimwe n’abakozi bo mu zindi nzego, asabwa gutanga ibyangombwa bisabwa bikaba bibitswe mu idosiye ye mu biro bishinzwe abarimu ku rwego rw’akarere.

Mu myaka ishize Komisiyo y’Abakozi ba Leta yagiye yakira ibibazo by’abarimu hirya no hino mu gihugu bifitanye isano n’uburyo bashyirwa mu kazi bituma mu mwaka wa 2019/2020 itangira igenzura ngo irebe aho ibintu bipfira.

IZINDI NKURU WASOMA

Minisitiri warumaze imyaka myinshi ayoboye MINAGRI yirukanwe

Perezida Kagame arahumuriza Abanyarwanda badasinzira kubera Intambara ya RDC

Igenzura ryakorewe mu turere dutandatu ari two Nyanza, Huye, Rulindo, Rubavu, Ngoma na Nyarugenge.

Muri raporo y’ibikorwa byayo mu 2019/2020, Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 4 Ugushyingo, yagaragaje ko yasanze hari ibibazo biri muri gahunda yo gushaka no gucunga abarimu birimo iby’abari mu kazi badafite dosiye na nke n’abazifite ariko ziburamo ibyangombwa bimwe na bimwe.

Muri utu turere twagenzuwe twari dufite abarimu 11795. Muri bo hagaragayemo abarimu badafite dosiye. Ni ikibazo muri rusange cyagaragaye mu turere tune ariko cyiganje cyane mu Karere ka Rulindo ahari abarimu 522 batagira dosiye n’imwe.

Ababuraga ibyangombwa bimwe na bimwe muri dosiye zabo birimo impamyabumenyi n’impamyabushobozi zitagaragara muri dosiye na mba bagera kuri 786.

Abadafite ’equivalence’ z’impamyabumenyi bari 113, abadafite icyemezo cy’indangabihano (extrait du casier judiciaire) 1045, abadafite icyemezo cya muganga 850, abadafite amabaruwa abashyira mu myanya 1028 n’abarimu b’abanyamahanga batahawe amasezerano y’akazi.

Uretse ibijyanye no kutagira amadosiye y’akazi yuzuye, Komisiyo yagaragaje ibindi bijyanye n’abatarazamuwe mu ntera ku ngazi ntambike bagera ku 1153 n’abimuwe ntibabwe amabaruwa abimura bangana na 110.

Ikindi kibazo ni icy’abafite impamyabumenyi zo ku rwego rwa A2 nyamara bakaba bigisha mu mashuri yisumbuye n’abandi batize uburezi batahawe amasezerano y’akazi bagera kuri 349.

Abadepite bavuze ko ibi bibazo bishobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi kuko bitumvikana ukuntu umwarimu yahabwa akazi adafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi maze agahembwa.

Ingaruka ku ireme ry’uburezi n’ingengo y’imari ya leta

Mu barimu bagaragaye ko badafite amadosiye y’akazi mu Karere ka Rulindo hari 522 batagira icyangombwa na kimwe mu bigomba kuba bigize izo dosiye.

Depite Emmanuel Ndoriyobijya yibajije ikibazo cy’umwihariko kiri muri aka karere anagaragaza ko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku ireme ry’uburezi.

Ati “Abarimu 522 bari mu kazi utamenya niba barize, utamenya ibyo bigisha, uhemba udafite ibyo ushingiyeho! Iyi mibare y’abarimu batagira dosiye ishobora kudindiza ireme ry’uburezi. Komisiyo idusobanurire impamvu bakora badafite ibibaranga.”

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Abakozi ba Leta buvuga ko mu turere aho bagiye bagera usanga hari icyuho mu rwego rw’ubuyobozi n’akajagari mu mikorere y’abashinzwe dosiye z’abarimu.

Hamwe ngo umukozi ushinzwe abarimu aba ari na we ushinzwe abakora mu nzego z’ubuvuzi.

Visi Perezida w’iyi komisiyo yagize ati “Ingaruka ku ireme ry’uburezi zirahari. Hari n’ingaruka ku ngengo y’imari ya leta kuko umukozi ushinzwe abarimu ahemba abadafite dosiye. Ikintu tubaza iyo turi mu karere tugira tuti ‘muhemba mute umukozi utagira dosiye? Ni iki kikubwira ko ari we uri muri uwo mwanya nta byangombwa yagaragaje?

Komisiyo yavuze ko ku barimu badafite imyamyabumenyi usanga muri transcript z’amanota barize bararangije ariko impamyabumenyi ukayisha ukayibura. Yasabye Mineduc, REB na NESA kubishyira ku murongo.

Rulindo igomba guhozwaho ijisho

Akarere ka Rulindo kagize ibibazo bikomeye mu micungire y’abarimu. Kugeza ubwo umukozi ubashinzwe yafunzwe akurikiranyweho guha abarimu imishahara n’ibindi bitajyanye n’amategeko.

Komisiyo y’Abakozi ba Leta yasabye ko Rulindo ikurikiranwa by’umwihariko harebwa ingaruka ibyo byagize ku ireme ry’uburezi.

Facebook Comments Box

Related Posts

AMAKURU

Minisitiri warumaze imyaka myinshi ayoboye MINAGRI yirukanwe

March 3, 2023
1.4k
HOME

Perezida Kagame arahumuriza Abanyarwanda badasinzira kubera Intambara ya RDC

March 2, 2023
1.4k
HOME

Ruhango: Umugabo yahunze urugo rwe kubera ibyo yise ingeso mbi z’umugore we

March 1, 2023
1.4k
HOME

Nyagatare: Umunyamakuru wa Radio&TV Flash yahondaguwe n’abagizi ba nabi

March 1, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In