Urwego rw’Igihugu rushinzwe Guteza imbere imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) bugaragaza ko amashuri y’ubumenyi-ngiro atari ay’abaswa n’abakene nk’uko bikunze kuvugwa ko ar’ay’abayede n’abafundi, bagasaba ko iyi myumvire ihinduka bikamenyekana ko ar’ay’abifuza ubukire n’iterambere.

Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, aho RTB na RP bagezaga ku banyamakuru ibikorwa binyuranye bari gutegura mur’iki gihe.

Eng. Paul Umukunzi yagize ati:”Turacyahura n’ikibazo cy’imyumvire ikigaragara mu bantu kandi iyo myumvire turifuza ko icika, kera wajyaga wumva bavuga ngo amashuri y’imyuga yigwamo n’abakene, ngo ni abayede n’abafundi nyamara ubu si ko bimeze, amashuri y’imyuga yigwamo n’abashaka ubukire n’iterambere”.
Akomeza agira ati:”Niba igihugu cyacu gishaka iterambere ry’ibikorwa remezo, turifuza ko ibyo bikorwa n’Abanyarwanda, imihanda ya kaburimbo igakorwa nabo, amazu meza akubakwa nabo bityo ibyo kujya kuzana abazungu n’abandi baturutse hanze ngo batwubakire ibyo natwe twakwikorera bigahagarara”.
Eng. Umukunzi yasoje agira ati:“Birasaba ko duhindura imyumvire tukumva ko amashuri y’imyuga atari ay’abaswa, atari ayo abantu bananiranye atari ayo abantu babuze ahandi bajya ahubwo tukumva akamaro kayo.”
Ku ruhande rwe Vice Chancellor wa Rwanda Polytechnic, Dr. Sylvie Mucyo yavuze ko bamaze gushyira ku isoko ry’Umurimo mu Rwanda abatari bake ndetse kandi bose bakomeje kugira uruhare rw’iterambere ry’Igihugu arino no kwiteza imbere ubwabo.
Yanavuze ko kur’uyu wa 29/5/2025 n’ubundi bashyira ku isoko ry’umurimo abarenga 4,562.
Kugeza ubu imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko 80% by’abanyeshuri bize amasomo y’imyuga babona akazi nyuma yo kuyarangiza naho 67% by’abanyeshuri biga tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, TVET, babona akazi nyuma y’amezi 6 gusa barangije kwiga mu gihe 70% by’abarangiza mu mashuri makuru y’imyuga, Polytechnique, bakabona akazi nyuma y’amezi 3 basoje kwiga.
Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO














