UMUTURAGE WO MU MUJYI WA KIGALI WITWA NZAYISENGA Protogene AVUGA KO ABAYOBOZI BAMWIMYE INDANGAMUNTU YE IRIHO N’AMAZINA YE AHUBWO BAKAMUHA IRIHO AYANDI MAZINA ATARI AYE
Uyu muturage avuga ko yasabye indangamuntu ikaza iriho amazina atari aye, yajya gutanga ikibazo bakamubwira ko agomba kuzajya gukosoza amazina.
Ibi ngo yagiye kubikora bamusaba kuzatanga amafranga kandi agasanga ayo mafranga bamusaba ari menshi dore ko ngo bamusabye no kuzajya gutanga itangazo ryo guhinduza amazina, akibaza impamvu bamusaba guhinduza amazina kandi atarigeze ayitwa ndetse bakaba banamusaba kwishyura amafranga kandi byaratewe nabo.

Akomeza avuga ko yagiye asiragizwa ahantu henshi kugeza na nubu akaba atibaza impamvu nta muyobozi numwe ushaka kumukemurira iki kibazo ndetse hamwe bakaba bamuteragirana ntibashake no kumwumva.
Avuga ko yoherejwe mu murenge wa NIBOYE n’urwego rw’igihugu rushinzwe indangamuntu NIDA yagerayo bakamuteragirana.
Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’uyu murenge ariko ntitwabasha kubabona,…
Uyu muturage akaba asaba inzego bireba kuba zamurenganura agahabwa indangamuntu ye kuko ngo hari serivisi zimwe na zimwe adahabwa kubera indangamuntu iriho amazina atari aye.