Umugabo ari mu gihirahiro nyuma y’imyaka 7 arushinze akaba yaje kuvumbura ko yashakanye n’undi mugabo aho kuba umugore nkuko yari abizi.
Uyu mugabo yakoraga umwuga wo gutwara abagenzi kugira ngo abone ibimutunga n’wo yitaga umugore we.
Ari mu kazi ke, abakiriya babiri atazi binjiye muri tagisi ye batangira kuganira bavuga amateka y’umuturanyi wabo witwa Said Fati wihinduje igitsina nyuma y’imyaka 15 avutse.
Iki kiganiro cyaje gukurura uyu mushoferi wa tagisi cyane ko aba bakiriya be banavuze izina ry’umuturanyi wabo yumva rihuye n’iry’umugore we.
Shoferi yatangiye kwibaza ibibazo byinshi kuko n’umugore we na we yitwa Saïd Fati. Ku bw’amahirwe umuryango we wari utuye mu mujyi umwe n’uwabo bagabo bombi.
Ikinyamakuru actu.fr gitangaza ko uyu mushoferi yakomeje guhata bibazo abakiriya be. Ibisubizo byabo biza kwemeza ko ibyo yakekaga ari ukuri.
Yaje kuvumbura ko yashakanye n’umugabo aho kuba umugore. Kubera umujinya, yahise asubira mu rugo akubita uwo yitaga umugore we aramukomeretsa birangira ajyanwe mu bitaro.
Nyuma y’ikirego cyatanzwe na se w’umugore we, hakozwe raporo y’ubuvuzi ivuga ko yakubise akanakomeretsa umugore we. Nubwo umushoferi yatanze impamvu yamuteye gukubita uyu mugore we, byamuviriyemo gufungwa kuko ngo yabuze ibimenyetso bihagije byemeza ko umugore we yamuhishe amateka ye y’ahahise.