David Bayingana, Ubwo yifurizaga isabukuru y’amavuko Mutesi Nadia bari mu munyenga w’urukundo ariko mu ibanga rikomeye, kwihangana byamurenze agaragaza akari ku mutima we ndetse yereka abamukurikira uwamutwaye umutima.
Kur’uyu munsi w’amavuko w’iyi nkumi, David Bayingana yagize ati “Isabukuru nziza Mwamikazi wanjye, twishimiye umwaka wuzuye urukundo, ibitwenge n’ibyo umutima wawe wifuza byose.”
Aya magambo yahise asamirwa hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bongeye kubona umukunzi mushya w’uyu munyamakuru wa siporo David Bayingana.
Hari amakuru avuga ko David Bayingana na Mutesi Nadia bamaze igihe bakundana ndetse bamwe mu nshuti zabo bazi neza inkuru y’urugendo rw’urukundo rwabo, bahamya ko batatunguwe n’ubutumwa bw’uyu munyamakuru.
Mutesi Nadia uri mu rukundo na David Bayingana, ni umwe mu nkumi zahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2017 irushanwa ubu ritakibaho mu Rwanda, ndetse birangira uyu mukobwa yegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto “Miss photogenic”.
Uyu munyamakuru David Bayingana yakunze guhisha no kudashyira hanze iby’uru rukundo nyamara ariko abamukurikiranira hafi bakaba bavuze ko iyi nshuro urukundo rwamurushije imbaraga rukigaragaza.

Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO














