Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze gutangaza urutonde rw’abatoza basabye gutoza Amavubi, barimo Stephen Constantine wigeze gutoza iyo kipe y’Igihugu mu myaka yashize.
Mu gihe mu minsi ishize FERWAFA yatangaje ko umutoza Mashami Vincent atazongererwa amasezerano, abatoza batandukanye batangiye kwandika basaba gutoza Amavubi.
Abakandida ku mwanya wo gutoza Amavubi:
Alain Giresse (u Bufaransa)
Sunday Oliseh (Nigeria)
Sebastian Migne (u Bufaransa)
Tony Hernandez (Espagne)
Gabriel Alegandro Burstein (Argentine)
Hossam Mohamed El Badry (Egypt)
Ivan Hasek (CZEK)
Arena Gugliermo (u Busuwisi)
Stephane Constantine
Noel Tossi (u Bufaransa)



