Tuesday, October 27, 2026
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Gatsibo: Hari abagabo bahohoterwa bagata ingo zabo

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2019/06/15
in HOME, AMAKURU
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Bamwe mu bagabo bavuga ko bahitamo kubaho nk’ingaragu mu bukode kubera gutinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa mu miryango.

Umugabo wo mu Kagari ka Kanyangese, Umurenge wa Rugarama, amaze umwaka ataye urugo rwe, ajya gukodesha ahandi aho abayeho mu buryo bw’ingaragu kandi yarashakanye n’umugore byemewe n’amategeko.

Uyu ngo abana baje kumucyura ariko nanone ageze iwe yongera kugirana amakimbirane n’umugore we ahitamo gusubira mu bukode.

IZINDI NKURU WASOMA

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

Ati “Bangaruye, umugore ati ‘uriya muteramwaku mwamugaruye kandi ntamushaka iruhande rwanjye, ndavuga nti ubwo mbaye umuteramwaku tubyaranye imbyaro umunani, ubwo reka nongere nigendere nshake uko nakwiyubaka’ ubu mbayeho nca inshuro ni we uri mu mutungo wanjye n’abana.”

Muvunyi Haruna avuga ko zimwe mu mpamvu zituma bamwe mu bagabo bahitamo guta ingo zabo bakajya gukodesha ahandi biterwa n’abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire.

Agira ati “Hano hari abagabo benshi bataye ingo zabo kandi bamwe zari zikomeye kubera amakimbirane no guhohoterwa, rwose muri iki gihe abagore ntabwo batubaniye neza, we ashaka ngo akuyobore igihe cyose.”

Nyamara, Mukarutesi Joselyne we avuga ko abashakanye bakwiye kwimakaza umuco w’ibiganiro mu muryango aho guhitamo guhunga ibibazo.

Ati “Umwanzuro si ukwivumvura ngo utaye urugo ahubwo umugabo akwiye kwicarana n’umugore we bakaganira ku iterambere ry’urugo rwabo n’imibereho y’abana.”

Mu kiganiro RBA, ishami rya Nyagatare, iherutse kugirana n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukama Marcelline, yasabye abashakanye kwirinda amakimbirane no guhohoterana kuko bigira ingaruka ku bana no ku iterambere ry’umuryango.

Yagize ati “Yaba ari umugabo cyangwa umugore uhohotewe, bibagiraho ingaruka bo ubwabo ariko cyane cyane ku bana babyaye, nkaba rero mbashishikariza kugira urugo rw’amahoro kuko iyo babanye ntawe uhohotera undi bizana iterambere n’uburere bwiza ku bana.”

Yakomeje agira ati “Ariko nanone icyo nashishikariza abagabo, ntakwiye guhohoterwa ngo amenengane ave mu rugo rwe ahubwo ubuyobozi burahari kugira ngo bufashe umuryango wose gutekana.”

Nyamara hashize imyaka ine, hatowe inshuti z’umuryango 1,204, ubusanzwe bakaba bashinzwe kumenya imiryango irangwamo amakimbirane bakayegera ndetse bakayifasha kuyasohokamo.

Yanditswe na AGASIMBI Ornella

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026
1.4k
HOME

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026
1.4k
HOME

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026
1.4k
HOME

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026

Perezida Captain Ibrahim Traoré yagezwe intorezo

March 2, 2026

Itangazo rya KAYIHURA UWANYIRIGIRA Frere usaba guhindura amazina

March 2, 2026

Lt. Col Willy Ngoma wa M23 yishwe

February 24, 2026

Banki yibwe arenga miliyari ijana mu masaha 4 gusa

February 20, 2026

BNR: Igipimo cy’inyungu fatizo ku ifaranga ry’u Rwanda cyazamutseho iby’ijana 50

February 20, 2026

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: ibendera.com@gmail.com
or info@ibendera.com
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In