Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara bavuga ko baruhutse urugendo rw’amasaha 3 na 5 bakoraga bajya gushaka serivisi zo kuboneza urubyaro, bagashimira ikigo cy,Ububiligi gishinzwe iterambere Enabel cyababazaniye inzu n’ibikoresho hafi, urugendo rukagabanuka.
Ibi ni ibitangazwa na bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara aho bavuga ko ubu baruhutse imvune bakoraga bajya kuboneza urubyaro.
Ndayisaba Emmanuel, wo mu Murenge wa Mugombwa avuga ko baruhutse urugendo rw’amasaha 2 ariko ubu bakaba basigaye bakoresha iminota 30 kandi bagahabwa serivisi yihuse.

Agira ati:” Mbere wasangaga bamwe muri twe dufata urugendo rurerure tuje gushaka serivisi zo kuboneza urubyaro ugasanga bituvuna ariko ubu byarakemutse”.
Asoza agira ati:” Mbere hari bamwe muri twe bafataga amasaha 2 rimwe na rimwe ugasanga bacika intege bakabireka ariko aho duherewe iri vuriro hafi imvune zaragabanutse kuko ubu iminota myinshi yo kugera hano ni 30 ugahita uhabwa serivisi ugasubira mu kazi bityo bigatuma twitabira izi gahunda turi benshi”.
Vuguziga Donatha nawe ni Umwe mu baturage bo muri Mugombwa twasanze baje muri gahunda zo kuboneza urubyaro, avuga ko ashimira Leta y’u Rwanda na n’umushinga BARAME wa Enabel babegereje izi serivisi hafi aho ngo mbere byari bigoye kuko bakoraga urugendo rurerure.

Agira ati:” Ubu turishimye cyane, turashimira Leta y’u Rwanda n’Umushinga BARAME wa Enabel kuba baratwegereje izi serivisi, mbere byari bigoye kuko twakoraga urugendo rurerure cyane”.
Asoza agira ati:”Nge najyaga nkora urugendo rw’amasaha atanu, urumva ko harimo imvune, hari abarekaga kuza muri izi serivisi kubera guturuka kure, ariko ubu byaroroshye twegerejwe izi serivisi kandi umukozi uhakora adufasha neza, turashimira abayobozi ko batwegereje izi serivisi”.
KANTARAMA Agnes, Umuganga Ushinzwe gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro kuri Poste de Sante Secondaire ya Mugombwa avuga ko kwegereza izi serivisi Abaturage byatanze umusaruro ufatika.

Agira ati:” Bitewe nuko ku kigo nderabuzima ari mu bihaye Imana kandi izi serivisi batemera ko zihatangirwa byabaye ngombwa ko hubakwa iyi nzu mu rwego rwo gufasha Abaturage”.
Akomeza agira ati:” Aho Iyi nzu itangiriye gukora byatanze umusaruro kuko abantu ntibabonaga serivisi uko babyifuza, ariko ubu hano izi serivisi ziratangwa kandi neza kuko dufite ibikoresho bihagije”.
Asoza agira ati:” Iyi nzu yatanze umusaruro kuko mbere twakiraga abantu bashya 10 ku kwezi ariko ubu twakira abari hagati ya 15 na 20 mu minsi isanzwe n’abari hagati ya 40 na 50 ku munsi w’isoko naho ku kwezi tukinjiza abashya bagera kuri 70 n’100 tukaba turi ku kigereranyo cya 63% bavuye kuri 45% muri 2020 mu muhigo w’Akarere wo kuboneza urubyaro”.

Denyse DUSABE Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage ashimira Ubuyobozi bw’Igihugu n’Abaterankunga barimo Ikigo cy’Ububiligi gishinzwe iterambere Enabel aho agira ati:” Enabel yadufashije kwita kur’aya mavuriro y’ibanze binyuze muri Barame Project, aho hubatswe amavuriro 45 atanga serivisi zo kuboneza urubyaro bityo Abaturage bakagira ubuzima bwiza”.
Serivisi yo kuboneza urubyaro mu Kagali ka Mugombwa yatangiye mu mwaka wa 2017 itangirira mu biro by’akagali, Iyi Poste Secondaire ya Mugombwa yo yatangiye kuwa 17/8/ 2022 yubatswe na Leta y’u Rwanda ku nkunga ya Leta y’Ububiligi binyuze mu mushinga BARAME wa Enabel wanatanze ibikoresho bikoreshwa kugira ngo hatangwe serivisi zo kuboneza urubyaro binyuze mu rushinge, ibinini, udupira, uburyo bwa burundu n’agakingirizo.

Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO














