UWIMANA Basile na INGABIRE Egidie Bibio bari bamwe mu bigeze kuba mu bakemurampaka b’irushanwa rya Miss Rwanda bavuga ko nta wigeze agira ibyo abategeka muri Miss Rwanda ngo babe bashyiraho umuntu runaka.
Umunyamakuru wa RBA akaba n’umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka katoranyije abakobwa mu marushanwa yagiye abera mu Ntara muri Miss Rwanda 2022, Ingabire Egidie Bibio yavuze ko nta na rimwe Ishimwe Dieudonné yigeze abategeka gutora umukobwa runaka, ko ahubwo yagiye abaha ubwisanzure bagakora ibintu mu buryo babyemeranyaho.
Yavuze ko nta kimenyetso na kimwe yigeze abona kigaragaza ko hari uburyo muri iri rushanwa hakoreshwa uburiganya cyangwa se ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo ahabwe ikamba.
Uwimana Basile na we wari mu kanama nkemurampaka kemeje Abakobwa 20 batoranyirijwe kwinjira mu mwiherero w’Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 nawe ntiyanyuranyije na Ingabire.
Uwimana yavuze ko mbere y’uko ashyirwa muri aka kanama na we yumvaga amakuru avuga ko irushanwa rya Miss Rwanda riberamo amanyanga atandukanye.
Uyu mugabo wabaye n’umunyamakuru, yavuze ko nyuma yo kugera muri aka kanama nkemurampaka yasanze ibyo yibwiraga atari byo kuko bahawe uburenganzira bwo gutoranya abakobwa batsinda uko babyumva.
Yavuze ko nta na rimwe bigeze bategekwa guhitamo umukobwa runaka ngo yegukanye ikamba kandi atariwe wari urikwiye.
ibya Miss Rwanda ndabona bitoroshye amaherezo biraza gufata indi ntera pe.