Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Rwanda Bible Society, uvuga ko utahuje na Ambassadors of Christ Choir mu biganiro bagiranye akaba ariyo mpamvu iyi korali itazagaragara muri iki gitaramo. 
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uvuga ko bageraje kuganira na Ambassadors of Christ ariko ntibahuze mu biganiro bityo bagahitamo gukorana n’abandi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kur’uyu wa Kabiri ku ya 26 Werurwe 2024, ubuyobozi bwa Rwanda Bible Society, bwasobanuye ko mu ntangiriro zo kwamamaza igitaramo hasohotse amafoto agaragaza Ambassadors of Christ nka korali izaririmba, ariko nyuma haba impinduka zatumye imenyeshako itakitabiriye.
Umunyamabanga Mukuru wa Rwanda Bible Society, Pasiteri Ruzibiza Viateur, yasobanuye ko habayeho gusohora impapuro ziteguza igitaramo batakoze ibiganiro bya nyuma n’iyo korali ikunzwe cyane mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi.
Yagize ati:Iyo abantu bateguye igikorwa nkiki haba ibiganiro byinshi kandi bigomba kureba buri ngingo ari nayo mpamvu Korali Ambassadors of Christ yaje gusanga hari ibitararebweho bituma itazaboneka muri iki gitaramo”.
Asoza agira ati:” Habayeho kudahuza hasohoka integuza iriho iriya korali ariko ntabwo bivuze ko twabasimbuje kuko ubu bukangurambaga buzakomeza, ibitaramo bizakomeza kandi bose bakora umurimo w’Imana”.
Iki gitaramo kizaba ku ya 31 Werurwe 2024, muri BK Arena aho kwinjira mu gitaramo uzaba usabwa kwishyura 5.000 Frw n’ibihumbi 10.000 Frw mu myanya isanzwe Vip ya 15.000 Frw, Vvip ya 20.000 Frw n’imeza y’abantu 6 izishyurwa 200.000 Frw.
Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO














