Tuesday, October 3, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Ishyaka rya DGPR ryashyizeho abarihagarariye ku rwego rw’urubyiruko mu mujyi wa Kigali

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/07/23
in HOME, AMAKURU
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR riyobowe na Hon Dr HABINEZA Frank ryashyizeho abarihagarariye ku rwego rw’urubyiruko mu mujyi wa Kigali bakaba barangajwe imbere na Murenzi Jean de Dieu wabaye Perezida.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 i Kigali mu Rwanda habereye igikorwa cyo gutora abahagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Democratic Green Party of Rwanda DGPR ryitoreye abagize komite nyobozi y’urubyiruko rw’iri Shyaka  mu mujyi wa Kigali.

Murenzi Jean de Dieu wagiriwe icyizere cyo kuyobora uru rubyiruko ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yavuze ko icyo asaba urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange arukwimakaza umuco wa Ndi Umunyarwanda.

Murenzi Jean de Dieu watorewe kuyobora uru rubyiruko

Aha yagize ati:”Iyo urebye intambwe ya Politike imaze guterwa mu Rwanda biragaragara ko ari nziza, twajyaga tujya mu nama ugasanga baratubuza kuyikora ariko ubu ibyo byabaye amateka, ubu ikibuga cya politike gihagaze neza akaba ariyo mpamvu nsaba buri wese yaba urubyiruko runyumva ndetse n’abandi Banyarwanda aho bari hose kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda kugira ngo dukomeze twiyubakire igihugu mu mahoro”.

Akomeza agira ati:”Nk’urubyiruko tuzi ko turi imbaraga z’igihugu, izo mbaraga rero nizo tuzakoresha mu kubaka u Rwanda tukarugeza aheza hari ku rundi rwego.”

Asoza avuga kandi ko azaharanira guteza imbere urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali maze imbaraga zabo bakazikoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza haba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no ku mwanya w’Abadepite, igikorwa giteaganyijwe umwaka utaha afatanyije narwo ndetse n’urundi rubyiruko rwo hirya no hino ku isi dore ko ari no mu bayobozi b’urubyiruko rw’iri Shyaka ku rwego rwa Afurika.

Umuyobozi w’iri Shyaka, Dr Habineza Frank yasabye uru rubyiruko gukoresha imbaraga zarwo mu guteza imbere Ishyaka ryabo n’Igihugu cy’u Rwanda muri rusange.

Agira ati:”Icyo nasaba urubyiruko rw’Ishyaka ryacu nuko bakoresha imbaraga zabo mu guteza imbere Ishyaka bityo igihugu cyacu nacyo kigatera imbere, turabasaba gukangurira urubyiruko rundi kuza mu ishyaka ryacu ari benshi bityo tugahuza imbaraga mu kubaka igihugu cyacu no kugiteza imbere binyuze mu nzira y’amahoro na Demokarasi”.

Mur’aya matora yo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali Murenzi Jean de Dieu niwe wabaye Perezida n’amajwi 44 Uwineza Rehema aba Visi Perezida n’amajwi  28 ,Umunyamabanga aba Nkotanyi Augustin n’amajwi 40, Uwineza Florance aba umubitsi n’amajwi 57 Umuhuzabikorwa aba Safari Iyamuremye wagize amajwi 29 naho ushinzwe Itangazamakuru aba Hategekimana Claude wagize amajwi 35.

Hashyizweho n’abajyanama bashyinzwe kugira inama uru rubyiruko barimo Muyisingize Angelique, Majyambere, Iradukunda Jean Pierre, Ufitiyezu Naomie, Imanizabayo Jonas na Mutabaruka Jean Dieu bombi bakaba baturuka mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

Iyi komite yashyizweho yaje ikurikira izindi zashyizweho mu zindi Ntara aho ari igikorwa cyabereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo kikaba cyahuje urubyiruko rubarirwa hagati ya 200 na 400 ruturuka mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Dr Frank Habineza uyobora ishyaka rya DGPR
Hon. Dr HABINEZA Frank n’abashyitsi baturutse hanze bari bitabiriye aya matora
Bari bari kwitegereza uko amatora akorwa
Hon. Dr Frank HABINEZA na Bamwe mu bayobozi bakuru b’Ishyaka DGPR

 

Facebook Comments Box

IZINDI NKURU WASOMA

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

Related Posts

HOME

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

October 3, 2023
1.5k
HOME

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

October 2, 2023
1.4k
AMAKURU

Nyanza: Umusore yiyahuriye muri kasho

October 2, 2023
1.4k
HOME

Pasiteri yongwe yafunzwe, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya

October 2, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

October 3, 2023

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

October 2, 2023

Nyanza: Umusore yiyahuriye muri kasho

October 2, 2023

Pasiteri yongwe yafunzwe, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya

October 2, 2023

Mu nama z’Abaturage hagiye kujya hatangwa ubutumwa ku itegeko ryo gukuramo inda mu buryo byemewe

September 28, 2023

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

September 25, 2023

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In