Tuesday, October 27, 2026
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
Home HANZE

Kamonyi:Barinubira Serivisi mbi bahabwa mu buvuzi

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2021/11/01
in HANZE
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Bamwe mu batuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga bavuga ko batazasubira kwivuriza ku ivuriro ryaho kubera serivisi mbi bahabwa n’abakozi bo ku Kigo nderabuzima rukumbi kiba muri uriya murenge.

Aba baturage bavuga ko bamaze kurambirwa guhabwa serivisi mbi, Ibi byatumye bazibukira kuzasubira kuhivuriza, ndetse bamwe muri bo bavuga ko bazajya bajya kwivuriza mu Ruhango.

IZINDI NKURU WASOMA

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

Perezida Captain Ibrahim Traoré yagezwe intorezo

Nubwo bimeze gutya ariko ngo si bose bajya muri Ruhango kuhivuriza kuko hari abandi bajya ku bigo nderabuzima biri mu yindi mirenge ya Kamonyi harimo n’uwa Nyarubaka, bakagana Ikigo nderabuzima cya Nyagihamba ndetse no muri Gacurabwenge.

Ikinyamakuru Intyoza gitangaza ko aba baturage bemera bakajya kwivuriza kure ariko bakizera ko bari buhabwe serivisi nziza.

Iki kinyamakuru gitangaza ko aba baturage binubira n’umwanda uba mu Kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, imwe mu mpamvu zawo ikaba ngo ari uko abashinzwe isuku bamaze amezi abiri badahembwa.

Indi mpamvu ishobora kuba ituma ibintu bitagenda neza muri kiriya kigo nderabuzima ngo ni umwuka mubi hagati y’abakozi ubwabo.

Indi mpamvu ivugwa na kiriya kinyamakuru twavuze haruguru, ngo ni uko uwari watsindiye isoko ryo gukora isuku muri kiriya kigo nderabuzima atari we warihawe, ahubwo ngo ryahawe utararitsindiye!

Nyuma yo kubona ko inzara n’amadeni bibarembeje, abakozi ba kiriya kigo bibukije ubuyobozi bwabo ko bugomba kubahembera imirimo bakoze.

Icyifuzo cyabo nticyashubijwe kuko uwagombaga kubahemba (ni ukuvuga uwatsindiye isoko) atari we warihawe ndetse ngo havutse n’agasigane hagati y’umukozi ushinzwe imari no guhemba abakozi n’Umuyobozi wa kiriya kigo witwa Emmanuel Tuyiringire.

Uyu muyobozi aherutse kubwira cya kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko ‘afite akazi kenshi’ bityo ko ibyo bashaka kumubaza baba baretse akaza kubavugisha ahugutse!

Mu masaha y’ijoro umunyamakuru yamwandikiye ubutumwa bumwibutsa ko yari yabasezeranyije ko ari bubavugisha nahuguka, none bukaba bwari bwije atabikoze.
Muri buriya butumwa hari hakubiyemo ibyo yifuza[umunyamakuru]ko uriya muyobozi yaza kumusubiza, undi amubwira ko yiriwe mu kazi kenshi ndetse ko muri ririya joro ari bwo yari agisohoka mu Biro.

Yamuhaye indi rendez-vous y’uko bazahurira ku Biro by’Akarere ka Kamonyi mu nama yari ahafite bucyeye bw’aho.

Abimubwira hari saa mbiri z’ijoro ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize.

Bwaracyeye ku wa Kane ntiyamuhamagara ngo bahurire ku Karere, inkuru ijyaho kuri uyu wa Mbere tariki 01, Ugushyingo, 2021 umunyamakuru yarategereje ko ahamagarwa agahabwa amakuru amaso agahera mu kirere!

Mu rwego rwo kuzuza inkuru ye, umunyamakuru yigiriye inama yo guhamagara Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga witwa Jean Damascène Mudahemuka, uyu amwizeza ko bazabivuganaho bucyeye bw’aho ni ukuvuga ku wa Gatanu avuye mu nama.

Iyo nama ngo yagombaga ‘gucocerwamo byinshi’ birimo n’ibibazo byo muri kiriya kigo nderabuzima!

Bwaracyeye inama iraba ndetse Mudahemuka aza kubwira umunyamakuru ko ibyo yavugaga biri muri kiriya kigo nderabuzima ari ukuri, amubwira ko muri iriya nama babyizeho ndetse bashyiraho n’imyanzuro igomba kuzashyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kubicyemura.

Yirinze kugira umwanzuro n’umwe atangaza.

Ku kibazo kirebana n’uwatsindiye isoko ryo gukora isuku muri kiriya kigo ariko ntabe ari we urihabwa, Jean Damascène Mudahemuka yavuze ko muri iriya nama basabye ko ‘uwahawe ako kazi azishyurwa n’uwakamuhaye, ko nta faranga ry’ikigo rizasohoka ngo rihabwe utaratsindiye isoko, ku makosa yakozwe mu nyungu z’umuntu ku giti cye.’

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026
1.4k
HOME

Perezida Captain Ibrahim Traoré yagezwe intorezo

March 2, 2026
1.4k
HOME

M23 isabwe guhagarika imirwano tariki 18/2/2026

February 12, 2026
1.4k
HOME

RDC: Ku kibuga cy’indege cya Goma hongeye kugwa indege

February 12, 2026
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026

Perezida Captain Ibrahim Traoré yagezwe intorezo

March 2, 2026

Itangazo rya KAYIHURA UWANYIRIGIRA Frere usaba guhindura amazina

March 2, 2026

Lt. Col Willy Ngoma wa M23 yishwe

February 24, 2026

Banki yibwe arenga miliyari ijana mu masaha 4 gusa

February 20, 2026

BNR: Igipimo cy’inyungu fatizo ku ifaranga ry’u Rwanda cyazamutseho iby’ijana 50

February 20, 2026

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: ibendera.com@gmail.com
or info@ibendera.com
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In