Kur’uyu wa kabiri tariki 5 Ukwakira 2021 i kigali mu Rwanda hatangijwe amarushanwa y’abanyeshuri bo muri za IPRC n’amwe mu mashuri y’imyuga yo mu Rwanda hakazatoranywamo umunyeshuri umwe ugomba kuzahagararira u Rwanda mu gihugu cya Namibia umwaka utaha w’2022.
Ni igikorwa cyabereye muri IPRC Kicukiro mu mujyi wa kigali aho bamwe mu banyeshuri bavuga ko bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo bazahagararire u Rwanda.
NIZEYIMANA Janvier wo muri IPRC KIGALI wiga ibijyanye no gusudira, avuga ko ibanga ryatumye atoranywa ku rwego rw’igihugu ari ugukora cyane gusenga n’ikinyabupfura,gusudira ngo ni ibintu avuga ko yatangiye kera abitewe no kubikunda.

Naho Igiraneza Denyse wo muri IPRC KARONGI avuga ko abikesha kwiga cyane no kwihugura ahantu hatandukanye, ahamagarira bagenzi be b’abakobwa kwitinyuka.

Dr. James Gashumba umuyobozi mukuru wungirije w’amashuri y’imyuga n’ubumenyangiro mu Rwanda, avuga ko aba banyeshuri batangiriye hasi bapiganwa bakaba bahiganirwa kuzahagararira u Rwanda muri Namibia, avuga kandi ko bazasarura ubumenyi bukomeye.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro aya marushanwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro Madame IRERE Claudette yavuze ko aba banyeshuri babasaba kwitwara neza ariko bakanabafasha kwitegura neza.

Ni amarushanwa yahuje abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu Rwanda aho yahereye mu turere n’imirenge ubu akaba ageze ku rwego rw’igihugu aho kugeza ubu abasigayemo ari abanyeshuri 20 barimo abakobwa 2 bagizwe n’abakora ubwubatsi, amashanyarazi,gusudira no gukora amazi. Kur’uyu wa kane hakazatoranywamo umunyeshuri 1 ugomba kuzahagararira u Rwanda mu gihugu cya Namibia umwaka utaha w’2022 .