Umugore uvuga ko we n’umugabo we batuye muri Kigali aravuga ko ubu atamerewe neza mu rugo rwe akaba avuga ko umugabo araye azamwirenza bapfuye ko ngo yagiye gusenga atambaye ikariso nyamara we ngo yabikoze kubera ubusirimu.
Uyu mugore wanditse ku mbuga nkoranyambaga asaba inama agira ati:”Mu by’ukuri umugabo wanjye tumaranye imyaka itanu, dutuye muri Kigali, tukaba dufitanye umwana umwe, turi abakirisitu, gusa umugabo wanjye abyinjiramo cyane kuko we aba afite akanya gahagije cyane ko kujya mu byumba by’amasengesho, guterana ku mibyizi, ariko njye kubera akazi ntabwo biba byoroshye”.
Akomeza agira ati:”Haciyemo ibyumweru bibiri tutumvikana kubera imyenda nari nambaye ubwo najyaga gusenga, nabonaga kwambara ikariso atari ngombwa kubera ko numvaga impambiriye cyane kandi inantera ubushyuhe cyane, bityo mbona gushyiramo n’indi myenda y’imbere byambangamira”.
Uyu mugore akomeza agira ati:” Umugabo wange yakomeje kumbwira ko ibyo nakoze bitabaho, ngo nta mubyeyi wakagombye kuva mu rugo atambaye ikariso, ngo bitangiye kumwereka uwo ndiwe, mbese intambara yavutse tuvuye gusenga, kuko nikuyemo andeba mbona akubiswe n’inkuba abonye ntayo nambaye, mbese yambwiye amagambo mabi, ngo ibyo nakoze bikorwa na malaya, ngo ni ubwibone, ngo ni imico y’indaya ziba zishaka ko amabuno agenda abebera, mbese ni byinshi”.
Uyu mugore asoza avuga ko akeneye ubufasha agira ati:” Ubu nge n’umugabo wange twarashwanye, hashize ibyumweru bibiri atampindukirira mu buriri, nanjye naramuretse mu gihe avuga ko mfite amadayimoni yankoresheje ibyo none hashize iminsi ibiri ambwiye ko hari abanyamasengesho bazaza iwacu kuharara ku wa Gatanu, ngo bakansengera maze ngo ubuyobe ndimo bukamvamo, gusa namubwiye ko nta kanya mfite, rwose nanzuye ko bazaza nkajya mu buriri nkiryamira, none byanyobeye icyo gukora kuko urugo rwange rurimo kugana mu marembera”.
Gusa ariko ku rundi ruhande uyu mugore agira ati:”Njyewe hari n’ibyo mbona nkumva binanteye umujinya, hari n’ibyo umuntu ashobora kuvuga bamwe bakamwita umushizi w’isoni cyangwa se ikirara ariko hari igihe abagabo nabo bamera nk’abagore pe, bakinjira mu tuntu tudafite n’aho tuganisha umuryango kuko nge ibi mbona byari n’ubusirimu ariko mungire inama”.
Ibi bije mu gihe hirya no hino ingo zikomeje gusenyuka bamwe bakavuga ko abagore batacyumva ndetse ntibubahe abagabo babo mu gihe ku rundi ruhande abagore bo bavuga ko kwitwara uko bashaka aruburenganzira bwabo cyane ko ngo ari uburinganire.