Abakoresha telefoni zikunze kwitwa karasharamye cyangwa gatushi baravuga ko batagerwaho n’igare rya Gura Ride kubera ko ubu kurikoresha bisaba kuba ufite application cyangwa porogaramu muri telefoni yawe, mu gihe bene izi telefoni batabasha gushyiramo progamu ya GURA Ride.
GURA RIDE ni isosiyete rusange itwara abagenzi binyuze ku igare aho abagenzi bagomba kuba bafite application muri telephone yabo bakajya ku mu ejenti wa kampani ya Gura Ride bakareba muri telefoni bakamusaba kuzuzamo imyirondoro ye kugira ngo ahabwe igare ryo gutemberaho mu mihanda imwe n’imwe yo muri Kigali.
Abafite telefoni ntoya zitari android bakaba basaba ubuyobozi bw’iyi kampani kubatekerezaho nabo mu gihe ubu abakoresha aya magare bari muri poromosiyo igomba kumara amezi atatu ariko kumwe kukaba kumaze kwihirika abakoresha telefoni zisanzwe batarikozaho imitwe y’intoki.
Ubuyobozi bw’iyi kampani twashatse kubavugisha ngo batubwire niba hari icyo bateganyiriza aba bantu bakoresha izi telefoni ariko ntiturabasha kubabona.
Icyi gikorwa kimaze ukwezi kumwe gitangiye mu mujyi wa Kigali aho kugendera kuri aya magare ari ubuntu muri iki gihe kizamara amezi atatu nyuma abarikenera bakazajya basabwa kwishyura amafranga runaka ataramenyekana.
Aya magare atangira gutangwa saa mbiri za mugitondo kugeza saa saba za ku manywa ariko ku munsi wa sport rusange(camp free day)agatangira gutangwa no gukoreshwa uhereye saa moya za mu gitondo.
Gura Ride yashinzwe mu 2017 na Agenor Jean-Louis na Tony B. Adesina. Ikaba imaze ukwezi kumwe itangiye guha amagare afite ibara ry’umuhondo n’ubururu abayagenderaho mu buryo bw’igihe gito mu Rwanda aho ushobora kuyasanga kuri station zinyuranye mu mujyi wa Kigali, ukaba warifata ukarigenderaho ukaza kurisiga ku yindi station yazo bitewe n’aho wowe ugana kimwe nuko ushobora kurisubiza aho warifatiye.