Ku Rwibutso rwa Mugina ruherereye mu Karere ka Kamonyi habereye igikorwa cyo guherekeza, kunamira no gushyingura mu cyubahiro Imibiri y’Abatutsi 91bazize Jenoside batari barashyinguwe mu cyubahiro.
Ni igikorwa cyabaye kur’uyu wa gatanu tariki 26 Mata 2024 kibera ku Rwibutso rwa Mugina ruherereye mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
Uwavuze mu izina ry’Imiryango yashyinguye Abayo mu cyubahiro Pascal avuga ko ashimira Inkotanyi zarokoye Abatutsi ubu bakaba Babayeho batekanye.
Ashimira kandi Ubuyobozi bwabahaye umwanya wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 no gushyingura Ababo mu cyubahiro aho avuga ko bibafasha kuruhuka mu mutima.
Asoza asaba ko mu Murenge wa Mugina bahabwa Urwibutso rujyanye n’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bigendeye ku mateka y’ibyahabereye kuko ngo hapfuye abantu benshi nyuma yo kwicwa k’uwari Burugumesitiri wa Komine Mugina NDAGIJIMANA Callixte wari wabarwanyeho ariko bikaza kurangira yishwe ari naho yahereye agaya abadatanga Amakuru y’Aho imibiri y’Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro iri.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi Zacharie Benedata yihanganishije Abarokotse Jenoside bo ku Mugina na Nyamiyaga avuga ko kurokoka kwabo ari inshingano za Ibuka ariko bikaba n’umwanya mwiza wo kwishimira ko bahagaze bemye akanashimira Inkotanyi zabarokoye.
Agira ati:”Habayeho gutatira Igihango Abaturage bica abo bari baturanye mu cyahoze ari Komine Mugina ubu akaba ari mu Murenge wa Mugina na Nyamiyaga, Umuryango Ibuka urihanganisha Ababuriye ababo hano, igihugu cyaturokoye kiracyahari ku bwacu no ku Banyarwanda twese “.
Akomeza agira ati:” Uyu mwanya wo kwibuka, Abarokotse Jenoside uratunyura kuko nukuzirikana inzira y’Umusaraba abacu banyuzemo bicwa, nubwo hari abo duherekeza uyu munsi ariko turagaya abadatanga amakuru ngo tumenye aho abo tutaraherekeza mu cyubahiro bari”.
Yasoje ashimira Abagize uruhare mu Kurokora abatutsi anashimira FPR Inkotanyi na Perezida Kagame ku ruhare bagize rwo kurokora Abatutsi bahigwaga mu 1994.

Umuyobozi w’Akarere ka Akamonyi Dr NAHAYO Sylvere agira ati: “Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi turashimira Ingabo za RPF Inkotanyi imnaraga bakoresheje kugira ngo bahagarike Jenoside yakorewe Abatutsi by’Umwihariko dushimira Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu uyu munsi bukomeje kubaka Igihugu kigana ku Iterambere rirambye”.
Asoza agira ati:”Uyu mwanya utubere ikimenyetso cyo kuzirikana aho twavuye naho tugana, dukomeze kwibuka twiyubaka”.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo KAYITESI Alice yihanganishije Abarokotse Jenoside avuga ko leta izakomeza gukora igishoboka cyose kugira ngo badaheranwa n’Ubwigunge by’Umwihariko abo ku Mugina.
Agira ati:” Mbanje kubihanganisha no kubakomeza, Abasaga ibihumbi 59 baruhukiye baguye hano bishwe urw’agashinyaguro bakicwa n’Abakabarengeye barimo Abayobozi n’Abasirikare ndetse n’Abaturage bari babuze ubumuntu”.

Akomeza agira ati:” Kwibuka ni umwanya wo kuzirikana no guha Agaciro izo nzirakarengane z’Abatutsi zazize Jenoside yabakorewe ndetse no guha Agaciro Abaguye ku rugamba rwo kuyihagarika ariko ni n’umwanya wo kwamagana Politike y’ivangura yaranze Leta zabanje”.
Asoza agira ati:” Uyu mwanya wo kwibuka tuge tuwukoresha twibuka ubudahemuka n’indi Mico myiza y’Abapfuye tuvanemo Intwaro zidufasha kurwanya ikibi”.
Ni igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 cyahuje imirenge ya Mugina na Nyamiyaga kikabera ku Rwibutso rwa Mugina rubitse imibiri irenga ibihumbi 59122 uyu munsi hakaba hashyinguwe imibiri 91 harimo 73 yabonetse mu Murenge wa Nyamiyaga na 18, ubu Rukaba rugiye gucumbikira imibiri 59.213 .





Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO














