Polisi y’u Rwanda n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma basabye abagize inzego z’umutekano zikorera muri ako karere ubufatanye mu gukumira no kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Ni ubufatanye basabiwe mu mahugurwa y’umunsi umwe aharutse gutangirwa mu Murenge mu Murenge wa Kibungo, ku wa 23 Ukuboza 2019.
Yahurije hamwe abari mu nzego z’umutekano zirimo iza Gisirikare, Polisi, DASSO, abakora mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, n’Inkeragutabara bo mu mirenge 14 igize Ngoma, yari agamije kubongerera ubumenyi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, uko baritahura; n’uburyo ryakumirwa.
Imibare igaragazwa n’Akarere ka Ngoma yerekana ko kuva 2018 kugeza mu mpera za 2019, hirya ni hino muri ako karere hamenyekanye abakobwa bagera kuri 500 batewe inda batari bageza imyaka 18 y’ubukure.
Hamenyekanye kandi abana b’abakobwa 2 bacurujwe, nyuma inzego z’umutekano zikabatarura.

ACP Lynder Nkuranga mu kiganiro yatanze yavuze ko ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ari ikibazo cyugarije umuryango nyarwanda kandi giteye inkeke bityo buri muntu wese akwiye kukirwanya.
Ati: “Kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, irishingiye ku gitsina n’ikorerwa abana hakwiye ubufatanye no guhanahana amakuru hagati y’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano. Izi nzego kandi zikegera kenshi abaturage zikabasobanurira ingaruka n’ububi bw’iri hohotera.”Abitabiriye ayo mahugurwa bagaragarijwe uburyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ibyaha byo gusambanya abana, icuruzwa ry’abantu, amakimbirane yo mu miryango, gutera abangavu inda batari buzuza imyaka y’ubukure n’ibindi, bihangayikishije umuryango Nyarwanda, ari na yo mpamvu hashyirwa imbaraga mu kubikumura.
Izerimana Jean de la Croix wo mu rwego rwa DASSO nyuma yo guhugurwa, yagize ati: “Mu ngamba za mbere mfashe ni ukwigisha abaturage kurwanya ihohoterwa, kurikumira imbaraga zishyirwa mu kurwanya amakimbirane mu ngo no mu miryango, no kubaka ubufatanye mu kwihutira gutanga amakuru.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise agaragaza ko amahugurwa yagenewe abo mu nzego z’umutekano yatanzwe na Polisi y’ u Rwanda yaje akenewe kandi hategerejwe umusanzu w’abagize izo nzego mu gukumira ihohoterwa.
Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu gishaka kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, ntibyashoboka rero urimo amakimbirane, abana bacu bahohoterwa, abangavu baterwa inda zitateganyijwe; turashaka umuryango uzira ibyo byose. Ni byiza ko abari mu nzego z’umutekano babimenya bakanafata ingamba, bakanatanga umuti.”
Mu Karere ka Ngoma, kuva mu kwezi kwa Kamena 2018, kugeza muri Gashyantare 2019, hamenyekanye abagabo umunani bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abagore basaga 150 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina; rikorewe ku gitsina.
Yanditswe na AGASIMBI Ornella