Monday, October 26, 2026
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

NGORORERO: Barinubira guhera mu nzira bashaka ubutabera

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2026/02/16
in HOME, AMAKURU
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka NGORORERO mu Ntara y’Iburengerazuba baravuga ko bahera mu nzira bajya gushaka ubutabera rimwe na rimwe bikarangira batabubonye kubera urugendo rurerure no gusiragira mu nzira.

Kuva muri imwe mu mirenge igize akarere ka Ngororero werekeza ku rukiko ruherereye ahitwa mu Kabaya, hari bamwe mu baturage bahitamo kwakira ibyo babonye mu butabera bidahuye n’ibyo baba bifuza kugira ngo bareke gukomeza gusiragira mu nzira.

IZINDI NKURU WASOMA

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

Umwe mu baturage twaganiriye, atuye mu Murenge wa Nyange mu’aka Karere, kuva aho aba ajya ku rukiko bimusaba gutega moto gusa kubera ko adateze Moto yakora urugendo rw’amasaha ari munsi ya 6 cyangwa agatega imodoka imuvana mu Ntara y’iburengerazuba akanyura mu Majyepfo akabona gusubira mu Ntara y’Iburengerazuba aho urukiko ruri.

Uyu muturage ufite imyaka irenga 50 avuga ko amaze igihe asiragira, kuva mu nzego z’ibanze hose abagezaho ikibazo cy’abantu bamutwariye isambu bakayibaruzaho ku ngufu, kugeza n’ubwo inzego z’Ubuyobozi harimo na Gacaca basuzumye ikibazo cye bakemeza ko kizarangizwa n’urukiko.

Ubwo twamenyaga aya makuru twakurikiranye iki kibazo maze ku itariki 10Gashyantare 2026 twerekeza kur’uru rukiko aho byari biteganyijwe ko aburana n’abo avuga ko bamutwariye ubutaka.

Byaje kurangira urukiko rushatse kubahuza ariko birangizwa bidakunze kuko bombi bari bafite ibyo batumvikanaho.

Aba bombi bahawe gahunda yo kugaruka ku rukiko ku itariki ya 12 Gashyantare 2026 maze bakaburanishwa.

Ku itariki bahawe bongeye gusubira ku rukiko aho bari bahawe isaha ya saa tanu ariko bageze ku rukiko barategereza kugeza saa kumi n’imwe bataraburanishwa, aho byaje kurangira uyu uregera isambu asabye urukiko gukora ibishoboka byose ariko ikibazo kikarangira.

Urukiko twahisemo kubahuza rwemeza ko bombi bazashaka umukozi ushinzwe gufotora ubutaka yarangiza agatanga raporo muri sisitemu (system)y’urukiko maze uwareze agasubizwa ubutaka bwe.

Uwareze twirinze gutangaza amazina ye kubera umutekano we avuga ko yahuye n’imvune nyinshi aho agira ati:”Iyo mvuye aho umuhanda uri kugira ngo njye ku rukiko nishyura amafranga ari hagati y’ibihumbi 10 na 15, noneho bwa mbere nitabye urukiko abaregwa ntibitaba, barongera batanga ihamagaza, ku nshuro ya 2 tugeze ku rukiko banga ko twumvikana, ikirego bategeka ko tugomba kuburana, itariki yo kuburana batugarura mu buhuza, nabwo ntibyakunda, ku nshuro ya nyuma nararebye nsanga ngiye guhera mu nzira nsaba ko bakora ibyo bashaka ariko nkava mu nzira, birangira bahisemo gukora inyandiko y’ubuhuza”.

Uyu asoza avuga ko byamutwaye amafranga menshi ndetse akaba yaragiye asabwa amafranga nk’igarama ry’urubanza akavuga ko yizeraga ko nibaburana bagatsindwa bazayamusubiza ariko ngo byarangiye batayamusubije kuko urukiko rutababuranishije rugahitamo ubuhuza.

Twagerageje kuvugana n’umuvugizi w’inkiko mu Rwanda kugira ngo tumenye iyo habayeho ubuhuza ugomba kwishyura bene nk’ayo mafranga y’igarama n’andi aba yaragendeye mur’uko gusiragizwa mu nkiko ariko ntibyadukundiye.

Abaturage baturuka mu Mirenge ya NYANGE, NDARO na BWIRA bavuga ko bahura n’ikibazo cy’uko urukiko ruherereye kure yabo aho ngo iyo habaye impamvu ituma bajya mu rukiko rimwe na rimwe bahitamo kubireka bityo bakavutswa uburengenzira ku Butabera.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026
1.4k
HOME

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026
1.4k
HOME

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026
1.4k
HOME

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026

Perezida Captain Ibrahim Traoré yagezwe intorezo

March 2, 2026

Itangazo rya KAYIHURA UWANYIRIGIRA Frere usaba guhindura amazina

March 2, 2026

Lt. Col Willy Ngoma wa M23 yishwe

February 24, 2026

Banki yibwe arenga miliyari ijana mu masaha 4 gusa

February 20, 2026

BNR: Igipimo cy’inyungu fatizo ku ifaranga ry’u Rwanda cyazamutseho iby’ijana 50

February 20, 2026

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: ibendera.com@gmail.com
or info@ibendera.com
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In