Pasiteri MASUMBUKO wagiye ahabwa inshingano zikomeye kandi zinyuranye muri ADEPR yasohowe bisuzuguritse n’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR mu giterane yagombaga kubwirizamo mu rusengero rwa ADEPR Remera mu mujyi wa Kigali.
Ibi byabaye kur’uyu wa gatandatu tariki ya 16/04/2022 kuri ADEPR REMERA ubwo habaga igitaramo cyo kwizihiza Pasika cyateguwe na Korali AMAHORO bamwe mu bakirisitu bakaba banenze icyi gikorwa bise icy’ubugome n’iteshagaciro ku Itorero cyakozwe n’ubuyobozi bwa ADEPR. .
Ubwo abantu benshi bari biteguye ko Pasiteri MASUMBUKO Josue yari kubwiriza muri iki gitaramo dore ko yari yaraciwe kubwiriza ku mpamvu zitigeze zisobanurwa n’ubuyobozi bwa ADEPR, batunguwe no kubona yirukanwa mu Iteraniro kandi hari hashize ukwezi kose byaratangajwe ko ari we uzakigishamo.
Ubwo bari bageze mu gihe cyo kwakira umuvugabutumwa ngo asuhuze abanyetorero dore ko yiteguraga kuvuga ijambo ry’Imana, abari aho bagaragaje amarangamutima menshi bakoma mu mashyi menshi bagaragaza ko bishimiye kongera kumubona abagaburira ijambo ry’Imana.
Mu gihe yari ahagaze imbere ku ruhimbi ngo asuhuze Itorero, ako kanya hahise hasohoka ITEGEKO ry’ikubagahu risaba ko Masumbuko asohorwa mu rusengero AGATAHA.Â
Amakuru ikinyamakuru ISANGE cyabonye ariko bigoranye, ni ay’uko mbere yuko ajya kwigisha, Umuvugizi wa ADEPR Pasiteri ISAIE NDAYIZEYE yahamagaye uwitwa Eugene umwungirije, amutegeka guhamagara Umushumba w’Itorero rya Kabuga ngo nawe ahamagare Umushumba w’Itorero rya Remera ryabereyemo iki giterane guhita ahagarika Past.MASUMBUKO kubwiriza.
Ubwo uwo mushumba wa Kabuga yahise ahamagara uwa Remera amutegeka kwirukana Masumbuko, maze nawe ahita atuma Mwalimu witwa Edmond uyobora aho i Remera kujya gukura Past.Masumbuko ku ruhimbi. Uwo Edmond yahise asanga Masumbuko ku ruhimbi aramwongorera, amusaba ko bajyana hanze gato akagira icyo amubwira.
Amakuru ISANGE dukesha iyi nkuru yatahuye ni ay’uko mu gihe bari hanze uwo Mwalimu Edmond yabwiye Masumbuko yuko agomba guhita afata inzira agataha adasubiye mu iteraniro ngo kuko ari itegeko riturutse hejuru muri ADEPR. Mu rusengero, abantu ntibigeze basobanukirwa ibyari birimo biba muri uwo mwanya.
Mu rusengero imbere kandi Korali Amahoro yahise itegekwa nayo kujya ku ruhimbi ngo ikomeze iririmbire abantu indirimbo nyinshi (Mu buryo itari yateguye) mu gihe hari hagishakishwa icyakorwa……maze nayo irabikora ariko itazi ibirimo kubera hanze……..nayo igeze aho irarambirwa!
Ubwo yari imaze kuririmba indirimbo nyinshi, nayo yatangiye kwibaza impamvu Masumbuko ataza ngo yigishe cyane ko nta wari ukiri mu rusengero. Ubwo nibwo abari mu rusengero batunguwe no kubona ku ruhimbi hazamutseho undi muvugabutumwa utari wateganijwe, maze nawe yigisha ibyo atari yateguye!
Abari aho bakubiswe n’inkuba babonye ibibaye, bibaza aho Past.MASUMBUKO yarengeye! Bibajije impamvu higishije undi muvugabutumwa ariko nta gisubizo cyabyo bigeze babona maze bamwe bahitamo gutaha urusorongo.
Umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo yabwiye ISANGE ko bibabaje ko Umuyobozi wa ADEPR aza gukinira mu giterane cya Korali AMAHORO yubashywe na benshi muri iri Torero. Yavuze ko yasuzuguye ndetse agatesha agaciro iyi Korali, ndetse ko akwiriye kuzabisabira imbabazi. Yasoje avuga ko ababajwe n’imbaraga iyi Korali (Amahoro) yatakaje muri iki gikorwa ariko kikaba cyabangamiwe n’abari bakwiriye kugishyigikira.
Twabibutsaga ko Past.Masumbuko Josue yabaye Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR kuva muri 2007 kugeza 2013 ku buyobozi bwa Past.USABWIMANA Samuel. Yanabaye umuyobozi ku rwego rw’akarere ku ngoma ya ba Bishop Tom Rwagasana na Sibomana Jean kugeza ku bwa Past.Karuranga Euphrem, aza guhagarikwa n’ingoma ya Past.Isaie NDAYIZEYE ubwo habaga amavugurura y’abakozi.
Amakuru ya nonaha dukesha umuntu waruri mu giterane avuga ko batangarijwe ko uwaruteganyijwe kwigisha ariwe Past MASUMBUKO yagize impamvu itunguranye agahita ataha.
Byaje kurangira Past GATANAZI Justin ari nawe mushumba wa ADEPR Paroisse ya Remera ariwe wigishije nawe akaba yasabye abantu kwihanganira impinduka zitunguranye. Yagize ati:”Ntibyoroha ko abantu bakira impinduka zijyanye n’ibintu batari biteze, ndabizi ko dukundana, ubu wabona bibagoye kunyumva kubera ko ibyo mwari mwiteze kumva n’umuntu mwari mwiteguye kumva atari we uhagaze hano imbere ariko mubyihanganire hanyuma munyakire umwanya mutoya, maze yigisha ijambo rivuga ngo: “Yesu yazanishije amahoro amaraso”.
Byari biteganijwe ko Past.Masumbuko agomba kwigisha mur’icyi giterane cy’iminsi ibiri nukuvuga kuwa gatandatu no kur’icyi cyumweru hakaba hibazwa iza kwigisha kur’icyi cyumweru.



