Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bwana Ildephonse KAMBOGO avuga ko nta mubare w’indaya ziba mur’aka Karere uzwi, akaba avuga ko yamaze kuvugana na Musenyeri bakazahamagaza abakora uburaya bagamije kubaha Noheri n’umwaka Mushya hanyuma bakanababara kugira ngo bamenyekane.
Kur’uyu wa gatatu tariki 28/12/2022 Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu aganira na bamwe mu banyamakuru yabajijwe niba hari umubare w’indaya zikorera mur’aka karere uzwi, asubiza ko utazwi ariko avuga ko hari uburyo uwo mubare uzamenyekana ndetse vuba.
Agira ati:” Uwo mubare ntabwo tuwuzi ariko nahoze ndeba mu Karere ka Rusizi Musenyeri yazihamagaye aziha Noheri, nabajije Moyor nti ese waba waruzi umubare w’indaya zihaba ati reka da, ubwo rero nanjye ngiye kwifashisha Musenyeri kugira ngo ndebe niba twamenya uwo mubare”.

Umuyobozi w’Akarere akomeza avuga ko yamaze kuvugana na Musenyeri kur’iyi gahunda ariko yirinze kwemeza niba ibiganiro yagiranye na Musenyeri byaba byemejwe cyangwa bitemejwe.
Uyu muyobozi avuga ko mur’icyi gikorwa uzaza wese azabarwa nk’indaya ari naho hazaherwa hakorwa ubukangurambaga bwo kuzihamagarira kuba zareka uwo mwuga w’uburaya zikerekeza mu mirimo imwe n’imwe yatuma zitera imbere.
Kugeza ubu ntihagaragazwa neza imibare y’abakora uburaya, rimwe na rimwe bamwe mu bayobozi bakavuga ko hari n’izivuga ko zaburetse ariko ejo cyangwa ejo bundi zikabigarukamo bitewe ahanini n’imibereho mibi cyangwa n’izindi mbogamizi zitandukanye.
Niyo mpamvu  kuwa 19/11/2022,ubwo yagarukaga kur’icyi kibazo,Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu GMO (Gender Monitoring Office), Rwabuhihi Rose yavuze ko hakwiriye kubaho ubufatanye mu kubaka umuryango mwiza ari naho hazava umuti urambye wo guca umuco w’uburaya.
Avuga kandi ko nk’uko hari abajya mu buraya biturutse ku makimbirane yo mu ngo, nibikorwa gutyo ngo bizatanga umusaruro mwiza.
Ni mu gihe mu mugi wa Kigali no mu turere tuwukikije habarurwa abazwi bakora uburaya barenga 7000 bakaba bose ari ab’igitsina gore gusa, bisobanuye ko ufashe iyi mibare ukongeraho iyo hirya no hino mu Ntara ndetse ugashyiraho n’abagabo bakorana ubwo buraya iyi mibare ishobora kwikuba kenshi cyane.