Abatuye mu Karere ka Nyagatare barashimira uruhare rw’Abajyanama b’ubuzima mu gukumira ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA.
Aba bavuga ko abajyanama b’ubuzima bitanga mu gutanga udukingirizo n’inama zijyanye no kwirinda Virusi itera SIDA bigatuma nta muntu mushya ugipfa kwandura Virusi itera SIDA muri aka Karere.
Ibi bigarukwaho na bamwe mu baturage twasanze hirya no hino mu Karere ka Nyagatare aho batangarije ikinyamakuru Ibendera ko Abajyanama b’ubuzima babaye inkingi ikomeye mu guhangana n’icyorezo cya SIDA.
Nyiraminani Sophia afite imyaka 53, umubyeyi twasanze ku kigo nderabuzima cya Nyagatare agira ati:”Ntawashidikanya ku musanzu w’Abajyanama b’ubuzima kuko batanga inama n’ubundi bufasha burimo ubukangurambaga ku baturage bityo Virus Itera SIDA ikabura aho yamenera”.
Akomeza agira ati:” Bakangurira abantu kwifata, ariko bakibutsa ko n’uwo binaniye kwifata akoresha agakingirizo ndetse bakanatanga utwo dukingirizo kubadukeneye,”
Avuga ko uretse ibyo kandi iyo hari uwahuye n’ubwandu bwa Virusi itera Sida, bamusanga bakamuba hafi bakamufasha kwibuka gufata imiti no kuyifata neza.
Ati “Urumva rero ko ibyo byose ari uruhare rwabo kandi twumva ari umusanzu ukomeye batanze mu guhangana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA”.
Hakizumuremyi J. M Vianney undi muturage wo mu Karere ka Nyagatare agira ati:” Mu myaka 7 ishize abajyanama b’ubuzima bakoze akazi gakomeye, mbere bataraza wasangaga wandura Virusi itera SIDA ukarembera mu rugo ndetse ukanapfa ariko ubu byarahindutse kuko usanga abajyanama b’ubuzima bagera ku rugo ku rundi mu gukangura abantu ngo bipimishe bamenye uko bahagaze,”

Akomeza agira ati:”Iyo basanze hari uwanduye bamukangurira kujya mu mashyirahamwe bakibumbira hamwe bakajya kwa muganga bagafata imiti igabanya ubukana bakamera neza nk’abandi, mbona byaragabanyije imfu kuko ubu nta muntu ugipfa”.
Bamwe mur’aba bajyanama b’Ubuzima nabo bavuga ko umusanzu wabo wagize akamaro barebeye mu ishusho y’ubu n’iya mbere y’uko bashyirwaho.
ABAHUJE KANYAMBO Collette, Umujyanama w’Ubuzima mu Karere ka Nyagatare agira ati:” Ndi Umujyanama w’Ubuzima ukorera ku Kigo nderabuzima cya Nyagatare, nkaba maze imyaka 29 nkora
ubujyanama bw’Ubuzima, aho uru rwego rw’abajyanama b’ubuzima rutangiriye byatanze umusanzu ukomeye, iyo ababyeyi bagiye kwipimisha batwite, banapimwa ubwandu bwa virusi itera SIDA, bakamenya uko bahagaze hagira n’uwo dusanga yaranduye tukamukangurira gufata imiti igabanya ubukana kandi neza”.
Asoza agira ati:”Mbere uru rwego rutarabaho, hariho icyuho, kuko ntibipimishaga ngo bamenye uko bahagaze, ntibahabwaga ubujyanama, ariko ubu nta bwandu bwinshi tukibona kuko tubakangurira kwifata, gukoresha agakingirizo ariko n’uwanduye tukamufasha gufata imiti neza bityo ubuzima bugakomeza”.

Mukanyamibwa Alodie, nawe ni umujyanama w’Ubuzima wabigiyemo muri 2003, agira ati:”Buri nteko y’Abaturage ibaye baha umwanya umujyanama w’ubuzima agatambutsa ubutumwa bukangurira abaturage kwirinda, tukabakangurira kwisuzumisha bakamenya uko bahagaze, dufite akamaro ugereranyije na mbere kuko ubu uwo tumenye ko afite iyo virusi itera SIDA aba afite ikibazo cy’umwihariko, turamukurikirana tukamenya ko yafashe imiti neza ugasanga adahabwa akato akaba umuntu nk’abandi”.
Asoza agira ati:”Mbere n’ubu hari itandukaniro, mbere uwarwaraga SIDA yarapfaga ariko ubu inyigisho dutanga zabaye nyinshi, aho tubigisha, tukabakurikirana mu buryo bwose, kugeza ubu nta bwandu bwinshi bushya bugaragara inaha”.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo nderabuzima cya Nyagatare, Manirakiza Jean d’Amour avuga ko uruhare rw’Abajyanama b’Ubuzima mu kugabanya ubwandu bwa Virus itera SIDA mu Karere ka Nyagatare ari ntagereranwa.

Agira ati:” Abajyanama b’Ubuzima baradufashije cyane, nk’urugero, iyo habonetse umuntu ufite ubwandu bwa SIDA, abajyanama b’ubuzima badufasha kumukurikirana, iyo hari udafata imiti neza, twifashisha umujyanama w’ubuzima mu kumukurikirana, ku bijyanye no kwirinda
kandi badufasha guha abaturage udukingirizo bityo bakirinda”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen Avuga ko abajayanama b’ubuzima batanze umusaruro mwiza ku igabanuka ry’ubwandu bwa Virus itera SIDA.
Agira ati:”Abajyanama b’Ubuzima ni urwego rwubatse neza, ibikorwa byabo birivugira, kuba bari hafi y’umuturage kandi bagatanga serivisi vuba, bagasuzuma kandi bakibutsa umuntu gufata imiti neza bituma bagira uruhare rukomeye, ni abantu b’ingirakamaro kandi tuzakomeza kubaha ubumenyi dufatanyije na Minisante kugira ngo bakomeze kudufasha kubungabunga ubuzima bw’Umuturage harimo no kurwanya Virus itera SIDA”.

Mu Karere ka Nyagatare gahunda y’Ubujyanama bw’Ubuzima yatangiye mu mwaka w’1995, ubu aka Karere kakaba gafite abagera ku 1256 bafasha abaturage muri serivisi zitandukanye zirebana n’ubuzima.
Akarere ka Nyagatare mbere y’imyaka 7 kari gafite ibitaro by’Akarere 1 ariko ubu gafite ibitaro byo ku rwego rw’Akarere 2 aribyo bya Nyagatare na Rutunga, bakagira na centre de sante 20 mu Mirenge 14, na Postes de santé 83 mu tugari 106.
Imibare yashyizwe ahagaragara n’Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gatunda, Dr Niyonkuru Aimé Ernest tariki 5 Ukuboza 2023 ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida mu Karere ka Nyagatare yavuze ko abantu 7,787 aribo banduye virusi itera SIDA mu karere ka Nyagatare, barimo 593 bo mu murenge wa Mimuri ho muri Nyagatare.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bwa Lata y’u Rwanda na Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), bugashyirwa hanze ku wa 22 Ukwakira 2019 bugaragaza ko umubare w’abandura Virusi itera Sida mu Rwanda ku mwaka wagabanutseho 50% aho umubare w’abantu bashya bandura Virusi itera SIDA wavuye kuri 3/1000 (barenga ibihumbi 10) muri 2014 ukagera kuri 1/1000 (barenga 5400) muri 2019.
Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO














