Umwana w’imyaka 2 yapfiriye muri Yorodani y’uyusengero rwa ADEPR mu rurembo rwa Nyagatare ku mubatizo, hakaba hakomeje kwibazwa uzabazwa ubuzima bw’uyu mwana.
Kuwa 15 Kanama mur’uyu mwaka wa 2024 nibwo ibi byabaye aho mu karere ka Nyagatare havugwa inkuru ibabaje y’umwana w’imyaka 2 waguye muri yorodani y’uyusengero rwa ADEPR akahasiga ubuzima.
Ibi byabaye ubwo ADEPR Ururembo rwa Nyagatare yari yakoze umubatizo maze ubwo abakristo bari basubiye mu rusengero, uwo mwana warimo gukina n’abandi, nyina yamusize hanze aza kugwa muri yorodani, nyuma bamukuramo yapfuye.
Uyu mwana yabuze ubutabazi kugeza ashizemo umwuka dore ko ngo yaguye mur’iyo Yorodani nta muntu mukuru uri hafi ngo atabaze.
Nyuma y’ibi haribazwa uzabazwa ubuzima bwe kugeza ubwo arangaranwa akaza kwitaba Imana.
Ku rundi ruhande ariko ababyeyi bose basabwa kuba maso bakita ku bana babo dore ko usanga hirya no hino abana bapfa rimwe na rimwe biturutse ku burangare bw’ababyeyi babo.
Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO














