
Urukiko rwa Gisirikare muri Ituri kuwa Gatatu rwakatiye Capt. Buba Ambwa Jean Denis, umuyobozi wa batayo w’agateganyo w’ingabo zirwanira mu mazi ku Kiyaga cya Albert, igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kutubahiriza amabwiriza ya gisirikare, yifotoreza n’ingabo yari ayoboye, hagati mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba z’umutwe wa CRP wa Thomas Lubanga.
Muri icyo gikorwa nk’uko tubikesha mediacongo.net, yafashe amashusho n’abantu be akoresheje terefone ye mbere yo kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko iki gikorwa ari ukurenga ku mabwiriza yo mu gihe cy’intambara.
Ako kanya, abamwunganira bahise bajuririra iki cyemezo.
Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO














