Tuesday, October 27, 2026
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Rwanda: Abarwayi ba Marburg 2 bahabwaga umwuka bari koroherwa

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2024/10/20
in HOME, UBUZIMA
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Sabin NSANZIMANA avuga ko kugeza ubu urugendo rwo gutsinda indwara ya Marburg rumeze neza aho atangaza ko kugeza ubu abarwayi 2 b’iyi ndwara bari gufashwa ariko batongererwa umwuka.

IZINDI NKURU WASOMA

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

Ni inkuru ikomeje kwishimirwa n’abatari bake nyuma y’uko babiri bamaze iminsi 10 bongererwa umwuka barimo koroherwa ndetse bakaba banamaze gukurwaho ibyuma byari biri kubongerera umwuka.

Aya makuru yatangiye gukwirakwira kuri iki Cyumweru tariki ya 20 ukwakira 2024 nyuma yo kwemezwa na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana  mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kigali ari kumwe Dr Tedross umuyobozi mukuru w’ishami ry’ubuzima ku isi OMS.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana yishimira intambwe imaze guterwa, yagize ati: “Kugeza ubu mu Rwanda indwara ya Marburg yageze ku ijanisha rya 24.2% gusa ry’ikigero cyo hejuru cyo guhitana uyirwaye, hari kandi abarwayi 2 bakuwe ku guhumekera ku mwuka bakaba barimo koroherwa, ibi bikaba ari ubwa mbere bibayeho muri Afurika…”

Dr Sabin kandi agira ati: “Twatangiye kubona igabanyuka rikomeye rigeze ku kigero cya 92%, imibare igaragaza ko icyorezo kirimo gushira aho tubona igabanyuka rya 50% hagati y’icyumweru cya mbere n’icya gatatu Icyumweru cya gatatu cyazanye n’icyizere gikomeye ko iki cyorezo kigiye guhashywa vuba, muri iki cyumweru turimo kubona ibisubizo byiza kurushaho aho icyorezo cyagabanyutse ku kigero cya 92%.”

Kugeza ubu imibare igaragaza ko abenshi mu bapfuye ari abanduye bafite imyaka iri hagati ya 30 na 39 biganjemo abo cyasanze mu bitaro birimo Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Mu bibasiwe cyane ni abaganga bitaga ku ndembe ndetse na bamwe mu barwayi iyo virusi yasanze barwariye muri ibyo bitaro kimwe n’inshuti n’abo mu miryango yabo bahuye na bo.

Abakekwaho ko bahuye n’abarwayi ba Marburg ni 1,146 bose bakaba baragezweho ku kigero cya 100% ndetse hakaba haranatahuwe umurwayi wa mbere wagejejje iyo virusi mu bitaro nyuma y’ubushakashatsi bwakoranywe ubwitonzi.

Minisitiri Dr. Nsazimana Sabin ati: “Uwo muntu uyu munsi arazwi, kandi hari ibihamya bifatika ko ari we wabaye intandaro yo kwinjiza virusi mu Rwanda. Icyo ni ikintu twamenye kigiye kudufasha mu buryo bwo kurushaho kwirinda no kongera ingamba zo kuba maso muri ibi bihe haba kuri iki cyorezo ndetse no gukumira ibindi byorezo by’ahazaza.”

Minisitiri Dr Nsanzimana kandi yagaragaje ko ubwoko bwa virusi bwageze mu Rwanda bufitanye isano n’ubwavumbuwe mu Karere kandi ngo nta mpinduka nyinshi yigeze igira mu gihe cy’imyaka 10 yari ishize ivuzwe mu bihugu by’abaturanyi.

Yashimiye abakora mu nzego z’ubuzima bose by’umwihariko abakora mu bigo bivurirwamo abarwayi ba Marburg, kuba barabashije kugumisha ikigero cy’imfu ku rwego ruri hasi cyane.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, na we yashimye Guverinoma y’u Rwanda kubw’imbaraga yashyize mu guhangana n’icyorezo cya Marburg, anaboneraho kugira inama ibihugu byari byafashe ingamba z’ubwirinzi ku Rwanda kuzikuraho.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026
1.4k
HOME

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026
1.4k
HOME

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026
1.4k
HOME

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026

Perezida Captain Ibrahim Traoré yagezwe intorezo

March 2, 2026

Itangazo rya KAYIHURA UWANYIRIGIRA Frere usaba guhindura amazina

March 2, 2026

Lt. Col Willy Ngoma wa M23 yishwe

February 24, 2026

Banki yibwe arenga miliyari ijana mu masaha 4 gusa

February 20, 2026

BNR: Igipimo cy’inyungu fatizo ku ifaranga ry’u Rwanda cyazamutseho iby’ijana 50

February 20, 2026

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: ibendera.com@gmail.com
or info@ibendera.com
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In