Mu Rwanda iki kibazo cy’ibura ry’amata kimaze iminsi kivugwa kubera ko kimaze gukomera, hari n’abayakoreshaga nk’umuti ariko batakiyabona, si ibi gusa kandi kuko ngo n’abonetse ibiciro byariyongereye nk’uko bivugwa na bamwe mu baturage bo mu mujyi wa kigali
Abacuruzi b’amata bavuga ko na bo amata batakiyabona ugereranyije n’uko bari basanzwe bayarangura nk’uko abaganiriye na Isango Star dukesha iyi nkuru bakomeje babitangaza.
Ku ruhande rwacyo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kivuga ko ibura ry’amata ryatewe n’igihe cy’izuba cyabaye kirekire ariko kandi kinahumuriza Abanyarwanda.
Umuyobozi wungirije wa RAB Solange Uwituze yagize ati: “Hashize nk’igihe cy’ukwezi amata twabonaga yaragabanutse nibyo, ntabwo ikizere cyose cyatakaye impamvu yaba yarabiteye ni impamvu ishobora gukosoka kubera ko cyane cyane impamvu nyamukuru yabiteye ni ukubera icyanda kirekire twagize muri uyu mwaka cyatangiye mu kwezi kwa 5 hagati kugeza n’ubungubu imvura itangiye kugwa nibyo ariko ntabwo yari yakwira mu duce twose tw’igihugu cyane cyane aho amata menshi akunda kuva”.
Yakomeje agira ati: “Tukaba rero duhumuriza Abanyarwanda tubabwira ko icya mbere dufite inka hafi 1.300.000 aho 60% zayo ni inka z’umukamo, turamutse tuzigaburiye neza cyane tugafata y’amazi cyangwa tukayashaka aho ari tukayageza ku inka byakunda, ni ikibazo cyo kuva mu kongera ingano y’umukamo kumubare w’inka zihari ahubwo akaba ari ikibazo cyo kuvuga ngo reka n’izihari zive kuri ya litiro 8 bavugaga natwe tuzamuke tugere nibura kuri 15 cyangwa 20”.
Mu mibare itangwa na RAB ni uko amata yabuze ku isoko abarirwa ku kigero kiri hagati ya 50 na 60 % ugeranyije n’ayabonekaga mbere ku masoko.
Ibi biravugwa mu gihe mu mwaka ushize, hari bamwe mu borozi b’inka bavugaga ko ahubwo bahangayikishijwe n’igiciro kiri hasi bahabwa kuri litiro y’amata kandi kwita ku nka bibahenda nk’abo muri Kirehe bavugaga ko litiro bahabwa hagati y’100 n’150 frw.