Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu, nyuma yuko kuwa gatanu ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli ituritse ikica abantu barenga 100.
Bwana Maada Bio yavuze ko iki gihugu kigomba gukura isomo ku byabaye, yongeraho ko abakomeretse bazavurirwa ubuntu.
Yavuze ko arimo gushyiraho itsinda ryo gukora iperereza kuri iryo turika, ndetse rigatanga n’inama ku buryo bwo kwirinda ko ibi byazongera kubaho.
Kuri uyu wa mbere kandi, amabendera yururukijwe kugeza hagati mu kwibuka abo bapfuye.
Abantu batari munsi ya 101 barapfuye naho abandi bagera hafi ku 100 barakomereka, ubwo iyi kamyo yagonganaga n’indi modoka y’ikamyo mu murwa mukuru Freetown.
Ni mu gihe mu kwezi kwa gatatu, abantu barenga 80 nabo bakomerekeye mu nkongi y’umuriro yibasiye kimwe mu bice bituwemo mu buryo bw’akajagari cy’i Freetown, ituma abarenga 5,000 mu bahatuye bata ingo zabo.