u Rwanda n’u Bwongereza basinyanye amasezerano mashya ajyanye n’abimukira nyuma y’ibyagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza mu kwezi gushize ubwo rwemezaga ko iyi gahunda yo kuzana impunzi mu Rwanda itubahirije amategeko.
Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza, James Cleverly hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Aya masezerano yongeye gusinywa kugira ngo asubize ibibazo byagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza, rwayanenze ko adakurikije amategeko. Rwavuze ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye, ndetse ko hari impungenge ko abimukira bazoherezwa mu Rwanda, bashobora kuzajya basubizwa aho baturutse bahunga.
Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly, yavuze ko u Rwanda rumaze kugaragaza ko rufite uruhare runini mu bikorwa byo kwita ku buzima bw’abantu kandi ko rukorana ubunyamwuga mu bikorwa byo kwita ku mpunzi n’abimukira.
Yavuze ko ubu bufatanye buzafasha impande zombi mu gukemura ikibazo cy’abimukira nicy’ubucuruzi bw’abantu .
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko hakozwe andi masezerano kugira ngo hasubizwe ibibazo byagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza.
Biruta yasobanuye ko atari umutwaro ku Rwanda kuko hari inyungu bizagirira abenegihugu n’igihugu muri rusange.

Photo: twitter
Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO














