Kur’uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022, ahagana ku i saa yine, nibwo Umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi wa Radiyo Fine FM binyuze ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje amakuru avuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryakoze impinduka mu bakozi baryo, zijyanye no guhindurirwa imirimo ibintu byahise binyomozwa mu magambo akomeye na Ferwafa ivuga ko ari amakuru y’ibihuha. Ni nde ubeshya hagati yabo?
Muri iyi nkuru Sam Karenzi yanditse kuri Twitter ye, yongeraho n’urutonde rw’abahinduriwe imyanya ndetse n’inshingano nshya bahawe. Ubu butumwa (tweet) bwaherekejwe n’amagambo agira ati: “Ni iki cyihishe inyuma yo guhindurirwa inshingano ikitaraganya mu bakozi ba FERWAFA?”.
Uyu munyamakuru wa Radio Fine FM 93.1 binyuze muri Operasiyo bise ” Vuruguvurugu muri FERWAFA” yasobanuye ku buryo burambuye iby’iryo hindurirwa ry’inshingano ku bakozi ba FERWAFA, aho we na bagenzi be bakorana aribo Bruno Taifa, Axel Horaho na Emme, bagarutse kur’ibi byemezo.
Aba banyamakuru bakaba bavuze ko izi mpinduka atari izo guteza imbere umupira w’amaguru, ko ahubwo zije ku mpamvu z’ubucuti ndetse n’imibanire y’abantu ku giti cyabo.
Bongeyeho kandi ko abahinduriwe inshingano bajyanywe mu bintu bitari ibyabo, mbese batazi neza.
Hadaciye kabiri iyi nkuru ingeze mu matwi y’abantu FERWAFA nayo yahise ijya kurengurira umupira aho warengeye (kuri twitter) nuko FERWAFA yandika inyomoza iby’aya makuru ivuga ko ari ibihuha(Fake News) ndetse ko agamije gukurura umwuka mubi mu bakozi n’abafatanyabikorwa ba FERWAFA.
FERWAFA yasobanuye ko izi mpinduka nta zabaye yongeraho kandi ko abakozi b’ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA bakora inshingano zabo neza kandi ko bazakomeza gukora neza no kunoza imikorere y’urwego, kugira ngo intego zigerweho.
Aha FERWAFA yakoraga ibyo bise kunyomoza amakuru ngo y’ibinyoma aho ubutumwa bwayo yabusoje ivuga ko basaba abanyamakuru bamwe kongera ubunyamwuga mu gutara no gutangaza amakuru, babaza buri gihe ababishinzwe kugira ngo bahabwe amakuru y’impamo arebana n’urwego.

Nyuma y’ibi amakuru akaba avuga ko ibi byemezo koko byari byafashwe ariko nyuma y’inkuru yatangajwe kuri Fine FM bagahita babihindura imyanzuro cyane ko ngo ibi byari bitarajya ahagaragara kuri bose.
