Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru irebana nuko bamwe mu bagabo bo mur’icyo Gihugu bafite ibitsina binini ugereranyije n’udukingirizo turi ku isoko ryo mur’icyo gihugu, bakaba basaba ko udukingirizo twongerwa mu bunini n’uburebure.

Nkuko ikinyamakuru Iris news kibivuga mu gihugu cya Uganda hakomeje kugaragara ikibazo cy’udukingirizo duto tudakwira abagabo turi kw’isoko .
Aba bagabo bavuga ko uwakoze udukingirizo yakoze duto bityo ko iyo batwambaye tutanakwira.
Ni mugihe Kandi ikigo cy’igihugu cyo kurwanya Sida muri Uganda cyivuga ko byibuze mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 no mu gihe by’iminsi mikuru hatanzwe udukingirizo turenga Miliyoni 30 ariko hakaba haragaragayemo ikibazo cy’indeshyo zatwo n’ingano zatwo kuko ngo ari duto.
Abakoresha utu dukingirizo bavuga ko ari gato haba mu bunini ndetse no mu burebure bagasaba ko hakorwa udukingirizo tubakwira kugira ngo hatagira abishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Kugeza ubu ariko Leta ya Uganda ntacyo iratangaza kur’iki kibazo gusa abaturage bo bakaba bavuga ko gishobora guteza imbogamizi zirimo no kuba icyorezo cya Sida cyakwiyongera.
Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO














