Umugore wa Nyakwigendera Pastor Theogene Inzahare yirinze kuvuga niba yashaka undi mugabo vuba gusa asubiza kur’iki kibazo yavuze ko ahuze (ndi buzzy) mu by’abana .
Ibi ni ibyagarutsweho na Uwanyana Asia umugore wa Nyakwigendera Pastor Theogene wamenyekanye ku izina ry’inzahare, mu kiganiro yahaye umurongo wa Youtube uzwi ku izina rya MIE.
Ni ikiganiro yakoranye n’umunyamakuru MURINDAHABI Irene maze baganira byinshi binyuranye birimo ibirebana n’uko uyu muryango ubayeho nyuma yo kubura uwari umutware w’urugo rwabo.
Uyu mugore yagaragaje ko umwaka wa 2023 wamubereye mwiza ariko unamubera mubi kubera ko aribwo umugabo we yitabye Imana.
Yagize ati:”Umwaka wa 2023 wambereye mwiza ariko unambera mubi kubera ibyo nahuriyemo nabyo harimo no kubura umutware wange”.
Akomeza agira ati:”Mu kwezi kwa 2 ngewe nari nasenze Imana, irambwira ngo iwacu hari imva 2, numva nikanzemo, ubundi mara kubura umugabo numvaga ntazongera gukaraba ngo nisige bikunde, numvaga meze nk’umusazi”.
Irene yamubajije niba hagize umugabo umwegera akamubwira ko babana yabyemera maze uyu mugore yiyumviramo gake amusubiza agira ati:”Irene ndi “Busy” mu bana , ubu icyo ndi gutekereza ni abana”.
Twabibutsa ko tariki 23 Kanema 2023, aribwo Pastor Theogene NIYONSHUTI wamenyekanye nk’inzahare yitabye Imana aguye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Uganda aho byavuzwe ko yari yagiye kureba inshuti ze zari zije kumusura.
Ibi byabaye ubwo imodoka yarimo yagonganaga na Busi maze iherezo rya Pastor Theogene riba ubwo we n’abandi bantu batatu gusa umwe akaba yarapfuye ageze kwa muganga.

Home
Mu Rwanda
HANZE
UBUZIMA
IMIKINO














