Tuesday, October 27, 2026
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
Home IMIKINO

Urubyiruko rwibukijwe kwirinda Filimi Z’urukozasoni

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2021/11/08
in IMIKINO
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Ibi byagarutsweho ubwo Umuryango FAWE Rwanda uharanira guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa washyikirizaga mudasobwa zigendanwa abakobwa 174 bafashwa nawo biga mu ishuri  rya INES-Ruhengeri.

Ni mu muhango wabereye muri INES-Ruhengeri tariki 25 Mutarama 2019, aho abo bakobwa bibukijwe impamvu bazihawe nk’uko bivugwa na Mutabazi Theodore, wari uhagarariye FAWE Rwanda muri uwo muhango.

IZINDI NKURU WASOMA

Isango Star yungutse umunyamakuru mushya

Hashyizweho ibihano ku mutoza utazajya yambara ikote

Yagize ati “iki gikoresho cy’ikoranabuhanga musabwe kugikoresha mu bwenge n’umutimanama, mu masomo, ntabwo mubihawe ngo murangare mubikoreshe ibidafite umumaro mujya mu gushaka amakuru y’urukozasoni, si ngombwa kuzikoresha mu ma filime”.

Yakomeje abasaba kwiga bafite intego bakazaba abagore bakomeye bazateza igihugu imbere ndetse n’isi muri rusange nk’uko mu Rwanda hari abagore babigezeho.

Ati“Madame Mushikiwabo ntimumuzi? ntiyavutse nkamwe?,ntiyakuze nkamwe?, agashishikara mu byo kwiga?, ubu arategeka ibihugu 86 ku isi, ni byo tubifuriza, ni na yo mpamvu tubaba hafi tubatera inkunga kugira ngo muzavemo abantu bafitiye akamaro igihugu cyabo n’isi muri rusange”.

Abo banyeshuri bavuze ko Umuryango FAWE wabahaye amahugurwa menshi n’uburere buzabaherekeza bakagera ku ntego zabo, ngo ni yo mpamvu badashobora gutinyuka gukora ikosa ryo gupfusha ubusa amahirwe bahabwa.

Dusingizimana Marguerite Marie, uhagarariye abo banyeshuri yagize ati “umubyeyi wacu FAWE yaduhuguye kuri byinshi atwereka uburyo twagera ku nzozi zacu, tugira amahirwe INES iratwakira itwitaho, ntacyo mutaduhaye igisigaye mutubaze intsinzi gusa, aya mahirwe ntitwarota tuyatera inyoni”.

Mugenzi we witwa Icyezumutima Divine we yagize ati “izi mudasobwa zije guhindura byinshi mu buzima bwacu, twari dufite ibibazo ku masomo amwe n’amwe ajyanye n’ikoranabuhanga none birakemutse, FAWE yaratwigishije turajijutse bihagije ntabwo twata umwanya tujya mu bidafite umumaro”.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Isango Star yungutse umunyamakuru mushya

August 7, 2024
1.5k
HOME

Hashyizweho ibihano ku mutoza utazajya yambara ikote

July 18, 2024
1.5k
HOME

Perezida Kagame na Perezida wa CAF batashye stade Amahoro ivuguruye (Amafoto)

July 1, 2024
1.5k
HOME

Jado Castar yabaye umucunguzi w’Ikipe ya Kiyovu Sports

March 22, 2024
1.6k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026

Perezida Captain Ibrahim Traoré yagezwe intorezo

March 2, 2026

Itangazo rya KAYIHURA UWANYIRIGIRA Frere usaba guhindura amazina

March 2, 2026

Lt. Col Willy Ngoma wa M23 yishwe

February 24, 2026

Banki yibwe arenga miliyari ijana mu masaha 4 gusa

February 20, 2026

BNR: Igipimo cy’inyungu fatizo ku ifaranga ry’u Rwanda cyazamutseho iby’ijana 50

February 20, 2026

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: ibendera.com@gmail.com
or info@ibendera.com
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In