Ntabwo twakorana, kubera ko imyemerere yanjye ntibinyemerera, igisubizo cya Uwera Sarah Sanyu abajijwe niba yakorana indirimbo na Bruce Melody
Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25 ukwakira . umwe mubantu batavuze amazina ye bari bakurikiye ikiganiro, yohereje ubutumwa abaza umuhanzikazi Uwera Sanyu nimba yakorana indirimbo na Bruce Melody.
Ni ikiganiro uyu muhanzikazi yari yitabiriye ariko kandi cyanatumiwemo umuhanzi Bruce Melody. Sarah Uwera Sanyu mugusubiza uwari umubajije nimba yakorana na Bruce melody indirimbo yasubije avuga ko bitashoboka.
Yagize ati ” Ntabwo twakorana, kubera ko imyemerere yanjye ntibinyemerera, suko nanze Bruce melodie cyangwa se ntamwubaha, kuko imyemerere yanjye itanyemerera kuba naririmba secular music.” umunyamakuru yamubajije nimba baririmbanye gospel music byo yabyemera asubiza avuga ko arindi topic bakwigaho hagati ye na Bruce melody bakumvikana bakareba igikwiriye kwigwaho kizima.