Tuesday, October 27, 2026
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO
Home UBUZIMA

Hamenyekanye igihe Jado Castar azafungurirwa

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/03/07
in UBUZIMA
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Urukiko Rukuru rumaze kugabanyiriza igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri cyari cyarakatiwe,Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], wari warahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, rukigira amezi umunani.

Ni ukuvuga ko mu mezi abiri ari imbere, Jado Castar azahita afungurwa, kuko yatawe muri yombi muri Nzeri 2021.

IZINDI NKURU WASOMA

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

Mu Rwanda, SIDA iracyari ikibazo gihangayikishije

Castar wari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), yari yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Yaje kujuririra Urukiko Rukuru ari narwo rwamukatiye gufungwa amezi umunani mu mwanzuro warwo wasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022.

Igihe dukesha iyi nkuru gitangaza ko mu bujurire bwe, Jado Castar yari yatakambiye Urukiko, arusaba kumugabanyiriza ibihano kuko mu kuburana kwe yemeye icyaha ndetse akagisabira imbazi.

Uyu mugabo kandi yagaragaje ko ibyo yakoze byose yabikoze mu nyungu n’ishyaka ryo gukunda igihugu.

Ibyaha Jado Castar yari akurikiranyweho, bifitanye isano n’impamvu zatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Rwanda hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun nyuma y’iminsi ibiri ridakinwa kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama 2021.

Ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.

Ibi byatumye hafatwa umwanzuro w’uko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda kuko yahise isezererwa.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026
1.4k
HOME

Mu Rwanda, SIDA iracyari ikibazo gihangayikishije

March 14, 2025
1.5k
HOME

Rwanda: Abantu 9 bandura SIDA ku munsi,7 bagapfa bishwe nayo 

December 2, 2024
1.5k
HOME

Rwanda: Abarwayi ba Marburg 2 bahabwaga umwuka bari koroherwa

October 20, 2024
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Igituntu gishobora kwibasira imyanya y’ibanga. Dr Habimana Yves

June 29, 2026

Inyungu fatizo ya BNR yavuye kuri 7,25% igera ku 8,25%

May 22, 2026

Umunyamakuru DC Clement yasenyewe inzu, arafungwa 

April 1, 2026

Iran yagabye igitero ku birindiro by’u Bwongereza

March 2, 2026

Perezida Captain Ibrahim Traoré yagezwe intorezo

March 2, 2026

Itangazo rya KAYIHURA UWANYIRIGIRA Frere usaba guhindura amazina

March 2, 2026

Lt. Col Willy Ngoma wa M23 yishwe

February 24, 2026

Banki yibwe arenga miliyari ijana mu masaha 4 gusa

February 20, 2026

BNR: Igipimo cy’inyungu fatizo ku ifaranga ry’u Rwanda cyazamutseho iby’ijana 50

February 20, 2026

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: ibendera.com@gmail.com
or info@ibendera.com
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • Mu Rwanda
  • HANZE
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In