Ingabire Jacquéline wari uzwi nka ‘Maneke’ wapimaga ibiro 300 yitabye Imana azize Stroke.
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021, nibwo hamenyekanye amakuru ko Ingabire Jacquéline wamenyekanye muri Cinema nyarwanda nka Maneke yashizemo umwuka nyuma y’iminsi itari myinshi arwariye mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri.
Uyu mukinnyi wa Filime, mu minsi yashize wagaragaye ku ma Televiziyo amwe akorera kuri YouTube avuga ko apima ibiro 300, yari umukinnyi muri Filime nyarwanda. Yakinnye muri: “Darkness of Christmas”, “Silent Killer” ndetse n’iyitwa “Ikiriyo cy’urukundo” zose zitambuka kuri Channel yitwa Iris Rwanda TV.
Mu butumwa bwatanzwe n’ Umuyobozi wa Iris Rwanda Ltd, bwana Nshimiyimana Jean de Dieu Gugu, yagize ati: “Umuryango mugari wa Iris Rwanda Ltd by’umwihariko abakunda Filime nyarwanda, tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Ingabire Jacquéline rwabaye kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021, azize uburwayi mu Bitaro bya Ruhengeri”.
Ubu butumwa bukomeza bugira buti: “Turamenyesha abakunzi bacu bose ko turimo gutegura uburyo bwo kumuherekeza, kuko apfuye afite imyaka 47, nta mwana asize, nta n’undi muryango yari afite; turasaba buri wese kutuba hafi muri ibi bihe by’akababaro tukamushyingura neza nk’umuntu witanze muri uru ruganda rwa Cinema nyarwanda”.
Ingabire Jacquéline ‘Maneke’ yavutse tariki 25 Gicurasi 1974, atabaruka tariki 31 Ukwakira 2021 ku myaka 47, aho bivugwa ko yazize uburwayi bwamufashe agahita atakaza ubwenge ndetse umubiri ukagagara bimwe byitwa pararize, aho agifatwa yajyanywe mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, bihita bimwohereza(transfer) mu Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), agezeyo biba ngombwa ko asubizwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri byari byamwohereje ari naho yaguye azize Stroke nk’uko byemejwe na bamwe mu bari hafi ye kuva yafatwa.


