Mu mafoto yuje ubwuzu n’akanyamuneza, Senateri Evode UWIZEYIMANA yasezeranye kubana akaramata na Zena Abayisenga umukobwa w’ikizungerezi.
Nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere kur’uyu wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021 saa cyenda n’igice nibwo Evode Uwizeyimana yasezeranyijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yemera kubana na Abayisenga zena nk’umugore n’umugabo .
Nta bantu benshi bari bitabiriye uwo muhango ndetse bikaba ari ibintu byari bizwi na bake bo hafi y’imiryango yombi.
Gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12 uyu mwaka mu gihe ibirori byabo bizabera i Rusororo ku Intare Arena nk’uko impapuro z’ubutumire zibigaragaza.
Umugore wa Uwizeyimana ni uwa Kabiri kuko uwa mbere batandukanye mu myaka micye ishize, hakaba hari amakuru avuga ko yaba yibera muri Canada.
Senateri UWIZEYIMANA Evode aheruka kugirwa Senateri mu Ukwakira 2020 nyuma y’amezi make yari ashize yeguye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko.