Umunyamakuru Jado Castar wongeye kugaruka kuri Micro ya Radio ya BBFM Umwezi yavuze ko atari intwari ariko anavuga ko atari inyangarwanda asaba imbabazi President Kagame na Ministre wa Siporo
Ibi BAGIRISHYA Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yabigarutseho ubwo yongeraga kugaruka kuri micro za Radio mu kiganiro Sports Plateau gitambuka mu masaha ya mugitondo kuva saa 10h00 kugeza saa 14h00.
Uyu Agira ati:”Bavandimwe rero reka mbafashe, nongeye gusaba imbabazi abanyarwanda, yaba Umukuru w’igihugu yaba Nyakubahwa Ministre wa Siporo, inteko rusange ya Volleyball, Abanyarwanda bose muri rusange, uwakoze icyaha nk’icyo nakoze aba yagomeye igihugu, Ntabwo ndi Intwari kuko nta ntwari ikosa cyangwa ngo ijye mu cyaha ariko na none sindi inyangarwanda, so ndabashimira cyane kuba mwarambaye hafi mur’uru rugendo, ndashimira Imana amasomo yo kwigwa yabayeho,byari ngombwa ku muntu wakoze icyaha, igisigaye rero reka tugane imbere”.
Akomeza agira ati:”Ndi hano mu buryo bumwe cyangwa se ubundi, nta nshingano nimwe nzahunga, izo mfite uwumva yandambiwe nzabivamo ariko ku rwange ruhande nta nshingano nzahunga ahubwo niteguye kujya mu nshingano nyinshi, nzajya ntekereza kabiri ndetse ntekereze cyane”.
Uyu ibi akaba yabigarutseho nyuma y’uko yafunzwe ari visi Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ushinzwe amarushanwa benshi bakaba bavugaga ko nyuma yo gufungwa ashobora kutazongera gusubira mur’uyu mwanya gusa akaba yamaze abantu impungenge avuga ko atiteguye guhunga inshingano ko ahubwo agiye kujya atekereza cyane mbere yo kugira icyo akora.
Jado Castar yasabye ko uburyo bwo gusurwa ku bafungiye i Mageragere bwakoroshywa abantu bakongera bakajya basura ari benshi kuko ngo iyo habayeho gusura umuntu aba yemerewe gusurwa n’umuntu umwe anasaba ko harebwa uko hakemurwa n’ikibazo cy’ubucukike kubera ko ngo ubu gereza ya mageragere icumbikiye abantu basaga ibihumbi 12 abantu avuga ko ari benshi cyane.
Yasoje avuga ko kimwe mu bintu yarakumbuye kandi agiye no kwitaho ari ugushaka umutuzo kuko yavuze ko ngo i Mageragere hagereranywa na Nyabugogo ku birebana n’urusakuku kuko ngo guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza saa yinne z’ijoro ntibiba byoroshye ko umuntu yabona n’isaha imwe yo gutuza.
Bagirishya Jean de Dieu uzwi ku izina rya Jado Castar yari yafunzwe ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano aho yari yakatiwe gufungwa imyaka 2 akaza kujurira akagabanyirizwa ibihano agahabwa amezi 8.
Comments 1