Kur’uyu wa gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021 Umunyamakuru KWIZERA Janvier yasezeranye na Gisele UWUMUKIZA bizezanya kuzabana akaramata mu rukundo
Ni umuhango warubereye ijisho aho aba bombi basezeraniye mu rusengero rwa ADEPR Niboye- Eden aho bari bagaragiwe na bamwe mu banyamakuru n’abaramyi banyuranye.
Bamwe mu banyamakuru bari bahari ni nka NIYIFASHA Didas, Anaclet NTURSHWA na Dudestin Levis tutibagiwe n’abaramyi nka Isaie n’abandi bantu banyuranye dore ko inama y’abaministre yaherukaga gufungura ubukwe, abantu bakemererwa gukora imihango yose irebana n’ubukwe nko gusaba, gukwa no gusezerana mu rusengero bagaragiwe n’abantu.
Kwizera Janvier akaba ari umunyamakuru umenyerewe mu binyamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda by’Umwihariko mu muryango w’abanyamakuru bandika ku nkuru z’iyobokamana. Uyu kandi akaba ari umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru UKURI.RW
Ku rundi ruhande Gisele UWUMUKIZA uwumukiza amenyerewe mu birebana n’ikoranabuhanga na technologie akaba ari nako kazi akoramo aho akorera muri Kicukiro.
Aba bombi tukaba tubifurije kugira urugo ruhire no kuzabyara hungu na kobwa.